Uwitwa Maria do Socorro Azevedo yasabye ko umurambo w’ikirangirire muri ruhago Pele utabururwa hagausuzumwa neza ko ari papa we.
Amazina ye ni Arantes do Nascimento, yamamaye nka Pele mu mupira w’amaguru, yabaye Minisitiri wa Siporo muri Brazil, akaba yaritabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022, aguye muri Sao Paulo muri Brazil aho yazize uburwayi.
Nyuma yigihe kigera ku mwaka umwe n’amezi 6 yitabye Imana, hagaragaye umugore w’imyaka 60 uvuga ko uyu mugabo witabye Imana ku myaka 82 yaba ari papa umubyara.
Ni ikibazo uyu mugore yatangiye kugaragaza muri 2019 ariko kuko yari umukene cyane, yakoraga akazi ko mu rugo abura amikoro yo gushaka uwamuburanira mu nkiko.
Pele, ataritaba Imana yari yaremereye Maria do Socorro Azevedo ko bazapima DNA akareba niba koko ari umwana we bya nyabyo. Yaje kwitaba Imana bitabaye, ari nayo mpamvu hifashishijwe Edinho Nascimento na Flavia Christina, abana ba Pele ngo barebe niba bafitanye isano n’uyu mugore, ariko basanga ntaho bahuriye.
Marcos Fernando dos Santos Sousa, Umunyamategeko w’uyu mugore, yavuze ko nta kindi gisigaye uretse gutaburura umurambo wa Pele bakawupima.
Maria do Socorro Azevedo, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Brazil ko abamushinja gukurikirana imitungo ya Pele atari byo, ko ahubwo we akeneye kumenya ukuri amaze imyaka 60 atazi.