Hakizimana Adolphe wari umunyezamu wa Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali.

Amakuru Imikino

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports, umunyezamu Hakizimana Adolphe yamaze gusinyira ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali.

Mu byagaragaye n’uko uyu munyezamu w’imyaka 20, atigeze yoroherwa n’umwaka we wa nyuma muri Rayon Sports, aho yabuze umwanya ubanza mu kibuga ari na yo mpamvu atongereye amasezerano aho uwitwa Simon Tamale yamutwaye umwanya.

Hakizimana Adolphe, yari yarasinye amasezerano y’imyaka 4 muri Rayon Sports, yarangiye tariki ya 9 Ukuboza uyu mwaka wa 2023.

Uyu munyezamu yinjiye muri Rayon Spors, ku myaka 16 avuye mu irerero ry’Isonga aho yaguzwe n’uwari perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate. Nyuma y’imyaka 4, Hakizimana Adolphe, akaba asanze ari cyo gihe cyiza cyo gusohoka muri Rayon Sports akajya gushakira mu yandi ma kipe.

Kuri ubu uyu munyezamu yamaze gusinyira AS Kigali, aho agiye gusimbura Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune ikomeye mu gice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, bikaba ngombwa ko abagwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *