Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe cyane n’amagambo agumura yavuzwe na Perezida w’u Burundi.

Amakuru Politiki Umutekano

Leta y’U Rwanda yanenze cyane ndetse itangaza ko yababajwe amagambo yatangajwe n’umukuru w’Igihugu cy’U Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye, yibanze cyane ku kugumura byumwihariko Urubyiruko.

Aya magambo umukuru w’Igihugu cy’UBurundi yayatangaje ubwo yari i Kinshasa kuwa 21 Mutarama 2024 ibyo Leta y’U Rwanda yise kudashishoza cyane ko yo idashyize imbere guteza amakimbirane mu benegihugu bayo, Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko kuba umukuru w’igihugu cy’igituranyi yavuga amagambo ahamagarira urubyiruko guhirika ubuyobozi bwarwo biteye inkeke, kandi akabikorera ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iri tangazo rivuga ko aya magambo arimo kudashishoza, kandi ko u Rwanda rudashishikajwe no guteza amakimbirane n’abaturanyi barwo, Benshi mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwagiye rubona iri tangazo rwamaganiye kure cyane aya magambo ya Perezida NDAYISHIMIYE maze umwe agira

Ati ” Twebwe urubyiruko rw’u Rwanda turatengamaye murwatubyaye ubu turi guha urwamenyo Ndayishimiye na kirombo mugenzi bakomeje kwiha amenyo yabasetsi , tubabajwe nibihugu babereye abayobozi ? Ubu kandi baziko tuzigira kubyo bagezeho cg bashishikariza abanyagihugu babo ntacyo mbijeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *