Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyavuzwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

Amakuru Politiki

Guverinoma y’igihugu cy’u Rwanda yasohoye itangazo ryamagana ibyavuzwe na Evariste Ndayishimiye, Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ko rucumbikiye inyeshyamba za Red Tabara.

U Rwanda ruvuga ko rudashyigikiye inyeshyamba za Red Tabara, zirwanya u Burundi zikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rigira riti “U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo bwose n’umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro mu Burundi.”

U Rwanda ruvuga ko mu rwego rwo gushyigikira ubufatanye, rwagiye ruha igihugu cy’u Burundi abarwanyi rwafashe bambutse umupaka, bigakorwa ndetse binarebererwa n’urwego rwa Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM.

Leta y’u Rwanda yasabye u Burundi gukoresha inzira za dipolomasi kugira ngo ibibazo byabwo bikemuke mu nzira y’ubwumvikane hatabaye imyivumbagatanyo.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, mu magambo akomeye ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yikomye u Rwanda avuga ko ruha icumbi n’uburyo abarwanyi ba Red Tabara, aba bakaba baheruka kugaba igitero mu Burundi.

Guverinoma y’igihugu cy’u Rwanda iyobowe na perezida Kagame ikaba yasohoye itangazo ryamagana ibyavuzwe na Evariste Ndayishimiye, perezida w’igihugu cy’u Burundi ko rucumbikiye inyeshyamba za Red Tabara, zirwanya u Burundi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *