GSB Kiloz yacyebuye urubyiruko rusigaye rwitiranya ibigezweho no guhemukira abantu, Mu ndirimbo ye nshya.

Amakuru Amateka Imyidagaduro

Umuhanzi wa Rap Iraguha Lando Fils uzwi cyane nka GSB Kiloz wumvikana cyane muri Old School, Yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ibisekuru’ Acyeburamo Abajeune basigaye bitiranya ibigezweho no guhemukira abantu bacu.

Uyu muraperi GSB Kiloz yavuze ko yiyemeje gukorana imbaraga zidasanzwe umuziki we muri uyu mwaka wa 2024, Mu kiganiro yagiranye na n’ikinyamakuru ‘MIE EMPIRE’, GSB Kiloz yavuze ko Iyi ndirimbo yayikoze nyuma yo kubona ko Abajeune dusigaye bitiranya ibigezweho no guhemukira abantu bacu nibuka ko mumateka Abantu bakera bagiraga umuco bagakundana.

Yagize Ati “Iyi ndirimbo nayikoze nyuma yo kubona ko Abajeune dusigaye twitiranya ibigezweho no guhemukira abantu bacu nibuka ko mumateka Abantu bakera bagiraga umuco bagakundana, bagafashanya ntaburyarya mpita nshaka gushishikariza urubyiruko bagenzi banjye ko twakabaye twigira kubatubanjirije.

GSB Kiloz yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2019 kugeza magingo aya nubwo nta bushobozi bufatika yari yabona ariko muri iyo myaka yose ntabwo yigeze acika intege kuko akora ibyo akunze, Yavuze ko igihe kigeze ngo aririmbire abamukunda bamwishimira kandi batamuryarya, kuko kujyana n’abatamwifuriza ibyiza yamaze kubirambirwa, ibyo yise ”Gucurangira abahetsi.”

GSB Kiloz arashimira abantu bose bandwanira ishyaka Bakunda ibintu abahereza binyuze mu bihangano bye Yagize ati “Ndashimira Abantu bose bandwanira ishyaka Bakunda ibintu mbahereza mu bihangano, Ndavuga abakunzi apana, abafana nkashimira Abanyamakuru Banshyigikira buri munsi Ndetse n,Abakire banyizereramo ko naba Umufatanyabikorwa.”

Avuga ku ntego y’umuziki we, GSB Kiloz yagize ati ‘‘Mfite intego yo gutanga ubutumwa  bugera ku isi yose arIko buhereye kuri Gakondo yanjye ari yo u Rwanda.”

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo GSB Kiloz ari mu myiteguro yo guhyira hanze indirimbo nshya, Yasabye abakunzi be kumutiza amatwi akabaha ubutumwa buri mu ndirimbo ze.

REBA HANO “IBISEKURU” INDIRIMBO NSHYA YA GSB KILOZ .

REBA HANO “ABANJYE NDABAZI” IMWE MU NDIRIMBO ZAKUNZWE CYANE YA GSB KILOZ.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *