FERWAFA Yasabye amakipe afashwa n’uturere kwicutsa, agashakira ubufasha ahandi.

Amakuru Imikino Rwanda

FERWAFA yasabye amakipe ahabwa ubufasha n’uturere akomokamo kugerageza kwirwanaho mu buryo bw’ubushobozi n’amikoro nyuma yuko bigaragaye ko nubundi hari amakipe akomeza kugaragaza ibibazo by’amikoro nyamara yitwa ko afashwa n’utwo turere.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye amakipe ashamikiye cyangwa afashwa n’uturere mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gushaka ubundi buryo bwo kwinjiza amafaranga kuko inkunga y’umufatanyabikorwa umwe itabasha guhaza ibisabwa byose.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro kizwi nka “Waramutse Rwanda” gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu RTV, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Werurwe 2024 ndetse bigarukwaho ahanini kubera ibibazo by’amikoro n’ibindi bimaze iminsi bivugwa mu makipe yitwa ko ari ayafashwa nutwo turere.

Tubabwire ko amakipe agera kuri 10 muri 16 yose abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru, afite imikoranire n’uturere mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Akenshi ugasanga ni naya makipe akinira ku bibuga bicungwa n’utwo turere.

Umunyamategeko akaba n’Umuvugizi Wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules,  yavuze ko inkunga itangwa n’uturere idashobora guhaza ibisabwa n’ikipe kugira ngo ibashe gukora byose nkenerwa.

Ati “Umupira w’amaguru usaba byinshi, ibyo uturere cyangwa izindi nzego zitanga, turabishima ariko dusaba amakipe guhora iteka bashingira kuri ayo maboko bafite ariko ntabwo ikipe ishobora kubeshwaho n’umuntu umwe cyangwa abantu bamwe.”

Karangwa yavuze ko umupira w’amaguru uhenda, mu kuva ku kugura abakinnyi, kubahemba buri kwezi, kugura ibikoresho byifashishwa umunsi ku munsi, ibyo kurya n’ibindi byinshi.

Ni ibintu avuga ko umufatanyabikorwa umwe, cyangwa se akarere kaba gafite n’ibindi byo kwitaho, katabona byose.

Ati “Ntabwo dukwiye kwiringira umufatanyabikorwa umwe, iyo dushingiye ku muntu umwe, umupira ugenda ukura, ibyo usabwa bigenda bizamuka, ubucuruzi buraba bwinshi ku buryo ya nkunga uhabwa n’umuntu umwe gusa, itaba ihagije.” 

Yakomeje agira ati  “Mufite umusingi wo kuba mufasha n’utwo turere, niyo mpamvu tuvuga ngo mushingire kuri izo mbaraga ariko namwe mushake ubundi buryo mwabona ingengo y’imari cyangwa andi mafaranga abafasha mu bikorwa byanyu bya buri munsi.”

Karangwa yatanze urugero rw’uko ikipe ishobora gukenera miliyoni 500Frw ku mwaka umwe w’imikino. Ni mu gihe nk’akarere ka Musanze, gatanga ingengo y’imari ya miliyoni 280Frw, ku ikipe ya Musanze FC.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *