FERWAFA ishobora guhindura itegeko mu gikombe cy’amahoro nk’ibyabaye muri 2013.

Amakuru Imikino

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, rishobora guhindura imwe mu ngingo igize amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2023-24 mu Rwanda.

Ibi bigiye kuba nyuma y’uko hari bamwe mu baperezida b’amakipe batishimiye ingingo ivuga ko ikipe imwe yatsinze nabi itazakomeza muri iri rushanwa.

Amakipe agera kuri 26, ni yo yiyandikishije mw’irushanwa ry’ Igikombe cy’Amahoro 2024, muri yo asaga 8 ntabwo yakinnye ijonjora ry’ibanze, ni mu gihe 18 ariyo yakinnye imikino y’ijonjora ya 1/16.

Dukurikije uko bimeze ubu, mu makipe 18 ubusanzwe hagakomeje 9 agahura na yayandi 8 bagakina 1/8, ariko na none yaba abaye 17 kandi 1/8 kigomba gukinwa n’amakipe 16 yonyine kugira ngo imibare ihure nk’ibisanzwe.

Ibi rero byatumye mu mategeko agenga Igikombe cy’Amahoro 2023-24, hajyamo ingingo ivuga ko mu makipe 9 azaba yarenze 1/16 yose atazakomeza muri 1/8, ahubwo ikipe imwe izaba yaratsinze nabi izasigara hanyuma andi akomeze.

Ibi biri mu ngingo ya 10 mu gaka kayo ka 3, aho bavuga ko hazarebwa ikipe yakomeje ku giteranyo cy’ibitego bike, ikazaba ari yo isigara. Haragira hati “kugira ngo hamenyekane amakipe 8 azakomeza, tuzareba ku giteranyo cy’ibitego, ikipe ifite igiteranyo cy’ibitego byo hasi ntabwo izakomeza mu kindi cyiciro cya 1/8.”

Abantu batandukanye bakomeje kunenga amategeko ya FERWAFA, ntibari kumva uburyo ikipe yaba yatsinze ntikomeze mu cyiciro gikurikiyeho. Nyuma yibyo byose rero FERWAFA ishobora guhindura itegeko.

Amakuru yizewe ni uko bemeje ko imikino y’uyu munsi nirangira haza gukorwa urutonde rw’uko amakipe akurikirana, maze ikipe ya 8 n’iya 9 zizakine umukino wa kamarampaka, izatsinda iziyongera kuri yayandi 7, maze abe 8 akomeze muri 1/8.

Indi mbogamizi bafite ngo n’uko amakipe menshi yo mu cyiciro cya kabiri atigeze yiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro, bituma imibare itagenda uko babitekerezaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *