Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano n’Uruganda rw’Inyange yo kuba umuterankunga wa shampiyona afite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 26.
Aya masezerano azamara umwaka umwe yashyizweho umukono ejo hashize tariki ya 11 Kamena 2024, n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA, Ishimwe Fiona na Yvette Ntagozera Ushinzwe Iyamamazabikorwa muruganda rw’Inyange.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA, Ishimwe Fiona yavuze ko ari amasezerano aje gufasha amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ati “Ni amasezerano azadufasha gutegura shampiyona neza. Ikindi amakipe azabyungukiramo kuko aya masezerano agena n’ibizagera ku makipe by’umwihariko ibicuruzwa byayo.”
Yvette Ntagozera, ushinzwe Iyamamazabikorwa mu ruganda rw’Inyange yavuze ko aya masezererano azabafasha mu buryo bwo gukomeza kugaragara no kwamamaza ibicuruzwa bya bo.
Ati “Ducuruza ibinyobwa bikenerwa mu mikino rero twishimiye gukorana n’umuryango mugari wa Basketball kuko ni hamwe mu hantu heza wakwifuza gukorera, bitewe n’ibicuruzwa byacu, ibyo dukora twizeye ko bizadufasha kugaragara cyane tumenyekanisha ibyo dukora binyuze muri Basketball.”
Ni amasezerano areba gusa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, akaba azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025, ariko akaba arimo ingingo ko ashobora kongerwa.
Ishimwe Fiona, yiteze ko amakipe na yo azabigiriramo inyungu.