Ese waruziko iyo utanyweye neza imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA bituma yihinduranya.

Amakuru Ubuzima

Mu mu Rwanda ubushakashatsi kuri virus itera SIDA bwerekana ko abasaga ibihumbi 210,000 bari hagati y’imyaka 14_64 babana n’agakoko gatera SIDA Kandi byibuza buri mwaka hagaragara ubwandu bushya bungana ni 5,400.

Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose igashakira abaturage babana na virus itera SIDA imiti igabanya ubukana ndetse bakoroherezwa no kuyibona ntakiguzi dore ko ihenda cyane, atari buri wese wayigondera.

Si ibyo gusa kandi kuko babaha n’inyunganiramirire dore ko umubiri wabo biba byoroshye gufatwa nindwara kuko abasirikare baba baragananutse cyane mu mubiri.

Byaje kugaragara ko iyi miti hari abayinywa nabi aribwo biviramo benshi urupfu, abandi bakaba nabi, kuko ubushakashatsi bwerekana ko iyo unyweye imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA nabi ya virus ihita yihinduranya yamiti ntigire icyo iyikoraho.

Iyi ikaba ariyo mpamvu umwe bamupima bagasanga abasirikare be bari kwiyongera nyamara undi ugasanga ntagihinduka ahubwo asubira inyuma.

Inzobere mu buzima zigira inama abantu bafata iyi miti ko bakwiye gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abaganga, ikindi abantu bagafata iyambere bakipimisha bakamenya aho bahagaze.

Usanze yaranduye akihutira gufata imiti hakiri kare dore ku neza y’ubuzima bwabo kuko byagaragaye ko umuntu ufashe imiti neza kandi ku gihe ubuzima bukomeza agakora akiteza imbere nk’abandi Bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *