Moïse Katumbi yavutse ku ya 28 Ukuboza 1964, yavutse kuri nyina w’Umukongomani witwa Virginie Katumbi ndeste no kuri se witwa Nissim Soriano ufitanye isano rya hafi n’Abayahudi ariko ukomoka mu Bugereki.
Ni umwe mu bantu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo – umuntu utigeze ashidikanya ku kuba yaba perezida. Nyamara inzitizi zakomeje kuba nyinshi zimuzitira kuba yakiyamamariza uyu mwanya kuva kera, harimo igihano cyo gufungwa, iterabwoba ry’urupfu n’ubuhunzi.
Akaba kandi ari umuherwe wa mamiliyoni menshi akura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba n’umushoramari mu bijyanye n’imikino y’umupira w’amaguru, Uyu mwaka ushize akaba yari yiyizeye neza ko azaba perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nubwo byanze.
Bwana Katumbi yakoze ibishoboka byose ngo aharanire icyizere mu baturage, aho yagize uruhare runini mu bikorwaremezo no mu burezi mu ntara ye avukamo ya Katanga, ariko nanone byatunguye abantu uburyo abo mu ntara ye batamutoye ku kigero kigaragara ari nayo mpamvu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2023 abantu benshi bavuze ko yibwe amajwi, Kuko iyi ntara ye yakozemo ibikorwa byinshi bifitiye abaturage n’igihugu akamaro.
Moïse Katumbi Chapwe kandi yahoze ari guverineri w’intara ya Katanga kuva 2007 kugeza 2015. Kuva mu 1997, yabaye na perezida w’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, imwe mu makipe akomeye anitwara neza muri Afurika.
Moïse Katumbi yabanje gutera imbere mu burobyi, akora ubucuruzi bwe hafi ya Gécamines, imwe mu masosiyete akomeye acukura amabuye y’agaciro.
Yatorewe kuba depite wa Katanga, ari naho yabaye guverineri muri 2007. Yabaye umukandida watangajwe mu matora ya perezida yo muri 2016, asubikwa inshuro nyinshi, muri icyo gihe abatora bagombaga guhitamo uzasimbura Joseph Kabila ku butegetsi kuva muri 2001. Kuba Kabila yarakomeje kuguma ku butegetsi byateye ikibazo gikomeye cya politiki mu gihugu.
Nyuma Moïse Katumbi yagiye mu buhungiro mu Burayi nyuma yo guhamwa n’icyaha muri DRC kubera ko yamaganye ko ari ihohoterwa ry’ubucamanza ku butegetsi bwa Joseph Kabila kugira ngo atamubuza kuba umukandida.
Ku ya 20 Gicurasi 2019, yagarutse avuye mu buhungiro nyuma yimyaka itatu adahari. Kugaruka kwe guhurirana no kugerageza kwisanzura muri politiki yatangijwe na perezida mushya, Félix Tshisekedi. Moïse Katumbi yagarutse asa nkaho ari gushaka uburyo yakongera kuzagerageza kwiyamamaza mu matora ari naho yaje guhinduka umwe mu barwanya ubutegetsi bwa Kongo nkuko muri politike ya Kongo ibifata, NIbwo rero muri 2023 yabaye nkurwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.