Icyamamarekazi muri Cinema nyarwanda Bahavu Jeannette akomeje gutanga ihurizo ku bakunzi be, niba koko yaba yinjiye mu ivugabutumwa nk’uko bikomeje gututumba mu itangazamakuru ndetse no ku mbugankoranyambaga.
Amakuru aravuga ko Bahavu Jeannette uri mu bakinnyi ba Firime Nyarwanda bakunzwe cyane ko kuri uyu wa kane tariki ya 18 Mutarama 2024, yaba yashimangiye ko yinjiye mu ivugabutumwa, ubwo yakoraga ikibwiriza cye cya mbere mu itorero ryitwa “Shiloh Prayer Mountain Church”.
Ikibwiriza cya mbere cya Bahavu yakibwirije mu giterane cy’amasengesho yo kuri uyu wa Kane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaho ubuzima bw’ibyo twizera” cyari kiyobowe na Bishop Olive Murekatete ndetse n’abavugabutumwa babiri aribo Bahavu Jeannette na Pastor Jean De Dieu Kuradusenge.
Nyubwo ariko benshi bakomeje kwibaza byinshi bamwe bakabyemera abandi ntibabyemere nyirubwite Bahavu Jeannette yabishimangiriye itangazamakuru mu magambo ye agira Ati “Yari inshuro yanjye ya mbere nkora uyu murimo w’Imana, Ariko si ibya buri munsi ahubwo ivugabutumwa ryanjye nzajya ndinyuza mu kazi kanjye ko gukina filime.”
Akomeza agira Ati “Hariya mwambonye ni uko bansabye ko nagira icyo mbwira aba Kristu nanjye mpitamo kubikora” Uretse Ivugabutumwa, umwaka ushize Bahavu yagaragaye mu mwuga wo kuyobora ibitaramo, uyu akaba ari we wayoboye icya Emmy Vox cyabaye muri Nzeri 2023.
Ni mu gihe kandi, Bahavu Jeannette yamaze gutangaza igihe nyirizina ‘Season’ ya cyenda ya filime ye yise ‘Impanga series’ igomba gutangira kujya hanze binyuze ku rubuga yashyizeho rwa ‘ABA’ kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024.