Dore urutonde rw’indirimbo 5 zimaze kurebwa cyane ku rubuga rwa youtube kw’Isi yose kuva 2010 kugeza 2023.

Amakuru Imyidagaduro

Umuziki ni uruvangitirane rw’amajwi yiganjemo ibicurangisho, ingoma ndetse n’umudiho, umuziki kandi ni kimwe mu bintu ushobora gumva ahantu hatandukanye, aho bawifashisha nko mubirori, ubukwe, mu nsengero, mu tubyiniro, mu gushyingura, ku maradiyo, iwawe murugo ukawumva ndetse n’ahandi hatandukanye.

Hariho imiziki iba ikoze mu buryo bw’amajwi gusa (Audio), hakaba n’imiziki iba ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho (Audio and Video), Uyu munsi rero, ikinyamakuru UMURAVA.COM tugiye kubagezaho urutonde rw’indirimbo eshanu (5) zimaze kurebwa cyane ku rubuga rwa youtube kuva mu mwaka wa 2010, kugeza mu mwaka wa 2023, kw’Isi yose.

Umuziki n’ikintu kinyura abantu b’ingeri zose, aho usanga abana bawumva, abakuze nabo ntibawutangwe. Mu birori byinshi byo mutubari bikunze kubaho, usanga abenshi babyitabira kubera umuziki bari buhasange bakabyina, bagatarama bugacya.

Uru rutonde twarukoze twifashishije urubuga rwa Youtube, nk’urubuga rufasha ba nyir’ibihangano kubicishaho. Mu kubagezaho runo rutonde turahera ku mwanya wa gatanu tuze gusoreza ku mwanya wa mbere.

Ku mwanya wa 5: Turahasanga indirimbo yitwa ‘Up Town’ y’umuhanzi witwa Mark Ronson yakoranye na Bruno Mars. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube tariki 19 Ukwakira muri 2014, kuri ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyari 5.

Ku mwanya wa 4: Turahasanga indirimbo yitwa ‘See you Again’ y’umuhanzi witwa Wiz Khalifa yakoranye na Charlie Puth. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 6 Mata mu mwaka wa 2015, kuri ubu aho amashusho yayo ari ku rubuga rwa youtube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyari 6.

Ku mwanya wa 3: Turahasanga indirimbo yitwa ‘Shape Of You’ ya ED Sheeran. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube tariki 30 Mutarama mu mwaka wa 2017, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyali 6 ku rubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa 2: Turahasanga indirimbo yitwa ‘Despacito’ ya Luis Fonsi yakoranye na Daddy Yankee. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube tariki 12 Mutarama mu mwaka wa 2017, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyari 8 ku rubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa 1: Turahasanga indirimbo yitwa ‘Baby Shark Dance’. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube tariki 17 Kamena mu mwaka wa 2016, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyali 13 kurubuga rwa Youtube.

Ngurwo urutonde rw’indirimbo eshanu (5) zimaze kurebwa cyane kurusha izindi kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu muri 2023, ku rwego rw’Isi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *