Ubundi gusomana bifatwa nk’ ikimenyetso cy’urukundo kuri bamwe, mugihe hari n’ababifata nkibiterasoni, urebye mu mateka usanga ari ibintu byazanywe n’abera kuko nko ku mugabane w’Afrika si ibintu bimenyerewe cyane nko kuyindi migabane y’Isi.
Uko iterambere rigenda rikura ni nako haduka imico itandukanye itari isanzwe imenyerewe, aho usanga gusomana bikorwa cyane ndetse no ku mugaragaro ku basirimu (abanyamujyi).
Gusa nubwo bitavugwaho rumwe ku babikora, gusomana ni ikimenyetso kiza cy’urukundo gifite n’akamaro gakomeye ku buzima bw’ababikora.
Andrea Demirjian, impuguke akaba n’umwanditsi w’ibitabo byibanda ku rukundo yavuze ko gusomana ari urukundo ruhamye, ko uba wageze mu mwanya wa roho yawe. Yagize ati “Gusomana bigera ku ndiba y’umutima wawe kuko nibwo buryo bwo kugaragaza urukundo nyarwo. Gusomana rimwe ku munsi bishobora kukurinda kurwara.”
Twifashishije ibyo twasomye mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke zitandukanye zirimo na Andrea Demirjian, tugiye kubagezaho bimwe mu byiza byo gusomana ku buzima bw’ababikora.
Gusomana bigabanya kuribwa umutwe n’imisonga: Andrea Demirjian, avuga ko nk’umuntu uribwa umutwe ndetse n’abaribwa kubera kujya mu mihango, iyo basomanye n’abo bakunda akanya kanini bibafasha kugabanya uburibwe bari bafite.
Iyi mpuguke kandi ivuga ko nk’ababana cyangwa abakundana, badakwiye kugira urwitwazo igihe barwaye umutwe, ahubwo ko ari byiza gufatirana icyo gihe bagasoma abakunzi babo kugira ngo nabo uburibwe bw’umutwe bugabanuke.
Gusomana bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso: Demirjian avuga ko gusomana bituma umutima w’umuntu utera neza, bikawuha umutuzo uwuha kugabanya umuvuduko w’amaraso.
Gusomana byoza amenyo: Abashakashatsi bavuga ko kubera imvubura z’amacandwe zivubura menshi iyo muri gusomana, ayo macandwe yoza amenyo bikayarinda umwanda ushobora kuyajyaho ukagutera uburwayi bw’amenyo.
Gusomana bigufasha Kwigirira icyizere: Ubushakashatsi bwakorewe mugihugu cy’Ubudage bwagaragaje ko abagabo bava iwabo mu ngo bamaze gusomana n’abagore babo, biriranwa icyizere n’akanyamuneza ku kazi kandi bagatanga umusaruro mukazi bakora.
Gusomana ni ugutegurana kwiza ku bagiye mu gikorwa cyo gutera akabariro: Impuguke Demirjian ivuga ko iyo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina, hari ubwo mwese cyangwa umwe muri mwe aba atabishaka cyangwa atabirimo neza. Avuga ko gusomana ariyo ntangiriro nziza, ituma mubanza kwiyumvanamo bikaza gutuma n’igikorwa kiri imbere kigenda neza cyane.
Gusomana bibyutsa imisemburo y’ibyishimo n’umunezero: Niba ubayeho mu gahinda n’ishavu, usabwa gushaka umukunzi mujye musomana. Andrea Demirjian avuga ko gusomana bivumbura imisemburo y’ibyishimo mu bwonko, uwari ufite agahinda akagira akanyamuneza.
Gusomana bituma uhorana itoto n’akanyamuneza: Demirjian avuga ko gusomana birambura imitsi yo mu ijosi n’ibice byo mu ruhekenyero bigahora birambuye ari naho hakunze kugaragaza ko umuntu akuze. Mu gusomana uba urambura iyo mitsi maze ugahora ugaragara nk’umusore cyangwa inkumi.