Dore ibintu 3 utagomba kuganiriza abantu uko wishakiye.

Amakuru Ubuzima

Ubuzima ni umwalimu utanga ikizamini mbere yo kuguha amasomo, niyo mpamvu hari ibintu ugomba kwirinda kumbwira abandi uko wishakiye, utabanje gutekereza kenshi.

Uyu munsi tugiye kubasangiza ibintu bigera kuri bitatu, utagomba kuganiriza abantu uko wishakiye.

1.Kwirinda kubaganiriza ibibazo by’ubuzima bwawe

Si byiza kubwira uwo ubonye wese ibibazo byawe kuko 20% ntibaba babyitayeho, mu gihe 70% bibashimisha naho 10% nibo bonyine babyumva, rero iri n’ijanisha ryiza ryakwereka ko ugomba kwitonda ndetse no gutekereza kenshi mbere yo kugira uwo uganyira ibyawe.

2.Kwirinda kuvuga kubijyanye N’ inzozi zawe cyangwa se imishinga yawe.

Nubwira abantu iby’inzozi zawe cyangwa se imishinga yawe, abenshi bazaguca intege, abandi batambamire imishinga yawe usange birakudindije kugera kuntumbero yawe.

3.Kwirinda kubabwira ibibazo by’umuryango wawe.

Buri muryango Aho uva ukagera ugira ibibazo byawo Kandi bakabikemura mu buryo butandukanye, abo uzambwira nta numwe uzagufasha kubikemura uretse gukuramo ibyagusenya ndetse nibituma bagusuzugura kuko umuntu aca imanza iteka.

Rero ni byiza ko hari amabanga cyangwa ibintu wigumanira muri wowe kuko nubisohora bizakugora ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *