Dore amwe mu masura azwi cyane, yahambiriye ipfundo ry’Urukundo muri 2023.

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Mu 2023, Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwiboneye ubwiza n’imbaraga by’urukundo mu gihe ibyamamare bitandukanye byakoraga ubukwe mu birori byiza cyane binogeye ijisho kandi mu mihando idasanzwe.

Kuva  ku bahanzi kugeza ku banyamakuru, batanze amasomo ku bakunzi b’imyidagaduro muri uyu mwaka turi gusoza wa 2023. Umurava.com twaguteguriye bumwe mu bukwe bw’ibyamamare bwabaye muri uyu mwaka turi gusoza wa 2023 bugahuruza imbaga nyamwinshi.

1. Prince Kid na Miss Elsa IRADUKUNDA :

ISHIMWE Dieudonne wamamaye nka Prince Kid yasezeranye na Miss Rwanda 2017 Elsa IRADUKUNDA mu birori by’ubukwe butangaje bwabaye kuwa gatanu, 1 Nzeri, uyu mwaka muri Intare Conference Arena. Ubu bukwe bwabo bwatanze umukoro ndetse n’isomo ry’urukuno kuko mu buryo butandukanye urugendo rwabo rw’urukundo rwabashije gutsinda ibigeragezo byabayeho.

2. B. Threy na Nailla KEZA :

Umuraperi MUHETO Bertrand wamamaye nka B Threy n’umukunzi we Nailla Keza batunguye benshi barimo abafana babo maze bakora ubukwe kuwa 11 Werurwe, mu birori binogeye ijisho (ahantu hihariye i Kigali), byitabiriwe n’inshuti magara, abo mu muryango, ndetse n’abahanzi bagenzi be. Aba bombi bari mu byamamare bashakanye bakiri bato ndetse muri uyu mwaka nubundi akaba aribwo bakiriye umwana wabo wa mbere.

3. Aissa CYIZA na Sraith :

Umunyamakuru wa Royal FM yashyingiranywe n’umugabo we mu muhango w’ubukwe wabereye mu gihugu cya Uganda. Ubukwe bwabaye kuwa 3 Ukuboza 2023, bwitabirwa n’umuryango we n’inshuti magara ze mu kazi nka Sandrine Isheja, Antoinette Niyongira na Cyuzuzo n’abandi benshi barimo n’abahanzi bamwe na bamwe.

4. The Ben na Pamella UWICYEZA :

Ku wa gatandatu, tariki ya 23 Ukuboza, Umwami muri muzika y’U Rwanda ndetse n’umwamikazi w’ubwiza bakoze ubukwe bw’akataraboneka mu mihango yabaye mu ma tariki abiri atandukanye, The Ben na Pamella babanje gukora ibirori byo gusaba no gukwa kuwa 15 Ukuboza 2023 ahitwa Jalia Garden I Rusororo naho indi mihango yo kwakira abatumiwe no gusezerana imbere y’Imana iba kuwa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center mu gihe gusezerana byabereye ku I Rebero mu itorero St. Vivante.

4. Emmalito na Liliane :

Kuwa 4 Kanama 2023, i Rebero, Umunyamakuru akaba n’umunyamideli Emmanuel Murenzi uzwi ku izina rya Emmalito yashyingiranywe na Liliane Umwali. Nyuma yo kwambika umukunzi we impeta kuwa 22 Kanama, maze agashyira ahagaragara iby’umubano wabo. Aba bombi bashakanye bamaze imyaka isaga 5 bakundana mu gihe umufasha we aba i Ottawa, muri Canada.

5. Bishop Gafaranga na Anette Murava :

Zacharie Habiyaremye uzwi cyane ku izina rya Bishop Gafaranga ndetse n’umuririmbyi wa gospel Anette Murava basezeranye kubana akaramata mu muhango w’ubukwe bwihariye witabiriwe n’imiryango yabo n’inshuti magara zabo. Ni ibirori by’ubukwe byabereye muri La Palisse Hotel Nyamata ku ya 11 Gashyantare.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *