Dore amwe mu mafunguro umugore utwite atangomba kubura kw’ifunguro rye rya buri munsi.

Amakuru Ubuzima

Abagore batwite bahorana imbaraga nkeya cyane kubera ko ibyo barya bitunga imibiri yabo ndetse n’iy’abana bari munda, ni ngombwa ko umugore utwite yita ku mirire ye kugira ngo ahaze umwana mu mavitamine akeneye amufasha kubaho neza kuva ku munsi wa mbere agisamwa kugeza avutse.

Mu mafunguro umubyeyi utwite agomba kwibandaho hagomba kuba higanjemo ibirinda indwara, n’ibyubaka umubiri kugira ngo hatagira ikibazo na kimwe cy’uburwayi ashobora guhura nacyo kuko iyo arwaye ubuzima bw’umwana uba uri munda burangirika kuburyo ashobora kuvukana ibibazo by’ubuzima cyangwa akavuka atuzuye neza.

Mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya (Harvad) muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gice cya Havard Medical School, Umugore utwite agomba kurya amafunguro arimo intungamubiri zihagije kandi akabikora umunsi ku wundi. Impanvu agomba gufata ayo mafunguro buri munsi n’ukugira ngo umwana akure neza igihe akiri mu nda.

Umubyeyi agomba kurya amafunguro akungahaye kuri Vitamin (B12) kugira ngo imiyoboro y’amaraso ibashe kwirema, agafata amafunguro arimo Vitamin C, Vitamin D kugira ngo habeho gukorwa kw’amagufa, ndetse agafata n’amafunguro abonekamo zinc kugira ngo ubwonko bw’umwana bukure neza uko bikwiye.

Muri bwa bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Harvad muri Amerika, bwagaragaje ko umugore utwite agomba kurya amafunguro akize ku ntungamubiri (Proteine) zose zishoboka. Muri ayo mafunguro turasangamo:

IFI: Umwarimu muri kaminuza ya The University of MedicineProfessor Lisa Eliot ndetse n’Umuhanga mu bya Siyansi, Rosalind Franklin bagaragaje ko umubyeyi utwite agomba kubona ifi nk’ifunguro ry’ibanze cyane cyane mu mezi atandatu ya mbere agisama kuko bituma ubwonko bw’umwana bukura vuba.

Umugore utwite asabwa kurya ifi mu gihe yifuza kubyara umwana udafite ikibazo na kimwe, kubera ko Ifi igira uruhare rukomeye mu gukomeza ubwonko n’imitekerereze by’umwana uri mu nda.

Ku bagore badakunda amafi bagirwa inama yo kuba bakwegera abaganga bakababaza kubyo kurya basimbuza bishobora kugira umumaro umwe nkuw’amafi.

Professor Lisa Eliot yanavuze ko mu gihe ubushobozi bwawe butakwemerera kubona ifi, ushobora gukoresha andi mafunguro akize ku ntungamubiri nk’umufa w’ibishyimbo (amamininwa), imboga zizwi nka dodo, ubunyobwa n’izindi mboga zitandukanye.

Dore andi mafunguro afite intungamubiri wafata mu gihe utwite: Amata, Inyama n’amagi, gusa biba byiza iyo ufashe ibi byose, ariko bigaherekezwa n’imbuto z’ubwoko butandukanye harimo; Amacunga, pome, ibinyomoro, amatunda, umuneke, imyembe n’izindi zitandukanye.

Impamvu ikomeye umugore utwite agomba kurya imbuto ni uko zigira uruhare runini mu kurinda imyakura kuba yakwangirika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *