Dore amwe mu mafoto utabonye y’ubukwe bwa Youssef Rharb umukinnyi wa Rayon Sports.

Amakuru Imikino Urukundo

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Maroc, Youssef Rharb yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe n’umugore we Issay Fatima.

Amakuru atugeraho avuga ko ari ubukwe bwabaye mu mpera z’Ukuboza 2023, ari na yo mpamvu yatinze kugaruka gutangira imyitozo kuko yari yasabye uruhushya.

Youssef Rharb, akaba yasangije abamukurikira amafoto y’ubukwe bwe na Issay Fatima aho yaherekejwe n’amagambo meza y’urukundo.

Ati “Imana ishimwe kuba ngaragaye mu buryo bwanjye, no kuba ari wowe ngiye kumarana na we ubuzima bwanjye. Imana ishimwe ku bw’iyi ntambwe twateye turi kumwe, guhera ubu tugiye gufatana ibiganza twakira ibiza byose turi kumwe. (Ndagukunda).”

Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2021-22, bidateye kabiri yahise atandukana na yo, yaje kugaruka muri iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2023-24 aho yayisinyiye muri Nyakanga 2023.

Dore amwe mu mafoto y’ubukwe bwa Youssef yakoze na Fatima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *