Dore aho izina “Nyamirambo” ryaturutse

Amakuru Rwanda Ubumenyi

Ku isi ahantu hatandukanye hagenda hagira amazina ahitirirwa ugasanga yaramamaye kandi rimwe na rimwe ugasanga iryo zina ritari muri leta, Urugero rwaho tugiye kuvugaho uyu munsi ni mu Rwanda mu mujyi wa Kigali – Uzi Kigali azi Nyamirambo, Ndatekereza twese tubyemeranywaho.

Nyamirambo ubundi ni umurenge uri mu karere ka Nyarugenge, ni mu mujyi wa Kigali. Izwiho byinshi cyane bijyanye n’ibikorwa by’umujyi no kubamo abo abantu benshi bita abanyamujyi, Kuko bamwe mu bantu bavuga ko icyaburiye Nyamirambo wajya kugishakira Dar es Salaam cyangwa Dubai, cyane ku bijyanye n’imodoka.

Inkomoko cyangwa aho izina Nyamirambo ryaturutse bivugwaho mu buryo butandukanye hari abavuga ko Nyamirambo byaturutse ku mirambo y’abantu baguye mu gitero cy’Abanyoro bari baturutse muri Uganda bagatera u Rwanda, hanyuma bakaza kuneshwa bagasubira inyuma. Amateka avuga ko ngo haguye abantu benshi muri ako gace, ugasanga huzuye imirambo, Ibyo bitangazwa n’umunyamateka Prof Mbonimana.

Bivugwa ko aya mateka ntahantu yanditse, ko ahubwo bigenda bivugwa mu ruhererekane, Gusa bamwe bemeza ko iri zina ryaje ku ngoma y’umwami Mibambwe I, Mutabazi.

Gusa Prof Mbonimana mu buryo avuga ashimangira avuga ko iri zina ryaba ryaraturutse ku buryo uyu musozi uteyemo kuko ari umusozi w’akarambo bisobanuye umusozi urambuye.
Ati “Iri zina ryaturutse ku miterere y’uyu musozi kuko buriya iyo uwitegereje ubona ari ufite umurambi muremure, iyo uturutse kuri Mont Kigali ukamanuka za Biryogo, ugakomeza no ku Gitega ubona ko hose ko harambuye”.

Ibi abivuga ashingiye ko uduce dutandukanye twagiye twitirirwa biturutse nuko umusozi waho uteye nka Kabusunzu kuko kari agace gafite agasozi gahanamye cyane, Kanombe kuko habaga igitaka cy’inombe, ndetse n’ahandi hatandukanye harimo za Kimironko, Remera, Kimisagara, Muhima n’ahandi.

Ibyo rero bikaba aribyo ashingiraho avuga ko ariho izina Nyamirambo ryaturutse, bitewe nuko uyu musozi uteyemo ari umusozi w’akarambo bisobanuye umusozi urambuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *