Cristiano Ronaldo kizigenza muri ruhago y’Isi yanditse andi mateka.

Amakuru Imikino

Cristiano Ronaldo rurangiranwa muri ruhago y’Isi, ukunze guca uduhigo dutandukanye, yongeye guca agahigo, aho yabaye umukinnyi ugiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi.

Uyu mukinnyi ufite inkomoko mu gihugu cya Portugal, usigaye akina muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023. Ibi bitego yubyujuje mu mukino ikipe ye yaraye itsinzemo Al-Ittihad, ibitego 5-2.

Cristiano Ronaldo usanzwe ari na Kapiteni wiyi kipe, muri ibi bitego bitanu bya Al Nasrr, harimo bibiri bye, byombi yatsinze kuri penaliti.

Shampiyona yo muri Arabia Saudite, iri mu zitangiye gukomera ndetse zinakurikirwa na benshi, dore ko amakipe yo muri iki Gihugu yazanye abakinnyi bakomeye barimo uyu Cristiano Ronaldo, Benzema na Ngolo Kante bombi bakina muri iyi kipe ya Al-Ittihad yaraye itsinzwe na Al Nasrr ibitego 5-2.

Nyuma yuyu mukino Cristiano Ronaldo, yaciye agahigo aho yaje ku mwanya wa mbere n’ibitego 53, akurikirwa n’Umwongereza Harry Kane ukinira Bayern Munich yo mu Budage  arusha igitego kimwe, n’Umufaransa Kylian Mbappe bombi bafite ibitego 52, buri umwe, Erling Haaland ni uwa 3 we afite ibitego 50.

Cristiano Ronaldo umugabo w’imyaka 38 yanyuze mu makipe atandukanye arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Al Nasrr ari kubarizwamo ubungubu.

Cristiano Ronaldo, yongeye guca agahigo, aho yabaye umukinnyi ugiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, aho afite ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *