China : Abasaga 128 nibo bamaze guhitanwa n’umutingito ufite ubukana bwa 6.2 wabaye mu ntara ya Gansu.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Mu burengerazuba bw’U Bushinwa umutingito ufite ubukana bwa 6.2 hafi y’umupaka w’intara za Gansu na Qinghai mu karere k’imisozi wahitanye abasaga 128 mu mibare iheruka gutangazwa mu masaha yashize.

Nibura abantu bagera kuri 127 nibo bapfiriye muri uyu mutingito wari ufite ubukana buhambaye, Abandi babarirwa mu magana barakomeretse nyuma waraye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023 mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubushinwa mu karere ka kure k’imisozi mu gihe benshi bari basinziriye mu ngo zabo.

Uyu niwo ubaye umutingito wahitanye abantu benshi mu Bushinwa mu myaka icyenda ishize, Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha ababa barokotse uyu mutingito, Ariko bakiri munsi y’inyubako zabagwiriye birakomeje, nk’uko ibitangazamakuru bya Leta byabigarutseho.

Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 5.9 wangije ibikorwa remezo birimo imiyoboro y’amazi, amashanyarazi ndetse n’inzu, byatumye abaturage bakambika mu mihanda, Abayobozi bahise bakangurira abantu gutabara byihutirwa, ariko akazi kabo karagoye kubera ko umutingito wangije imihanda n’ibikorwa remezo, bigatera inkangu, ndetse igice kimwe gishyingura umudugudu mu kajagari.

Igikorwa cyo gutabara nacyo cyagaragaye ko kitoroshye mu bushyuhe bwa subzero, Aho benshi mu Bushinwa bahanganye n’ibihe bikonje nyuma y’umuyaga ukabije uri kurangwa mu gihugu hose.

Umunyamakuru wa Katrina Yu wo muri Al Jazeera ukomoka i Beijing yagize Ati: “Uturere two mu misozi ya kure twimutse ntabwo byoroshye kuhagera, Kandi ntabwo hari hateye imbere ahubwo hari hakennye kurusha ahandi mu Bushinwa, kandi ibyo bigaragarira mu miterere y’ubwubatsi bwaho.”

Guverinoma y’ubushinwa yavuze ko amazu agera kuri 4000 yasenyutse kandi imidugudu imwe n’imwe yo yasenyutse bya burundu, Kuri uyu wa kabiri, Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yasabye ko hashyirwaho ingufu zose mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abarokotse uyu mutingito.

Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza ngo abashinzwe kuzimya umuriro bagera kuri 1.500 boherejwe hamwe n’abandi 1.500, Abapolisi n’abasirikare barenga 300 na bo bakanguriwe gutabara ibi biza byabaye mu Bushinwa.

Usibye abantu 128 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’uyu mutingito, amakuru yatangajwe na CCTV yo mu Bushinwa, aravuga ko hari n’abandi benshi bakomeretse mu ntara ya Gansu, Mu ntara bihana imbibi ya Qinghai mu mujyi wa Haidong, abantu 11 bahasize ubuzima n’abakomeretse babarirwa mu magana.

Umushinga wa Leta y’Ubushinwa yavuze ko watanze miliyoni 250 z’amadorari ($ 35m) yo gufasha intara za Gansu na Qinghai, Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Xinhua bibitangaza ngo umutingito wari ufite ubukana bwa 6.2. Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko ku wa mbere byageze ku isaha ya saa 23:59 (15:59 GMT) mu ntara ya Gansu hafi y’umupaka na Qinghai, byangiza byinshi.

Igihugu cy’u Bushinwa gikunze kwibasirwa n’imitingito, uheruka wabaye muri Kanama uyu mwaka wari kuri 5.4 mu Burasirazuba bw’iki gihugu, wakomerekeyemo abantu 23 usenya n’inzu zibarirwa muri za mirongo. Uyu wakurikiye uwabaye muri Nzeri 2022, wari kuri 6.6 mu ntara ya Sichuan, wahitanye abantu bagera mu 100.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *