Ubushinwa bugiye gushyiraho inkunga yabwo ku kibazo cy’umutekano mucye uri muri DRC Congo.

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha mu gushaka umuti wo gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Byagarutsweho na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri. Cyagarutse ku ishusho ngari ya Politiki y’u Bushinwa n’uko urwego rw’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu […]

Continue Reading

Umuyobozi wa Hamas yahamagariye Abanya-Palestine kuzajya i Yeruzalemu gutangirirayo Ramadan.

Umuyobozi ushinzwe ibya Politiki mu mutwe wa Hamas yahamagariye Abanya-Palestine gukora urugendo rugana i Yeruzalemu, mu rwego rw’intangiriro z’Ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan. Urugendo rwabo rukazaba rwerekeza ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu, Ibyo ngo bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hakenewe agahenge muri Gaza, muri uko kwezi kw’igisibo. Umuyobozi ushinzwe ibya politiki muri Hamas, […]

Continue Reading

Zimbabwe: Umukerarugendo ukomoka muri Australia hashize iminsi 9 aburiwe irengero

Nk’uko amakuru aheruka gutangazwa ku wa mbere n’abayobozi ba parike abitangaza, ngo umukerarugendo wo muri Ositaraliya waburiwe irengero mu mpera z’icyumweru gishize muri Zimbabwe, hafi y’isumo rya Victoria, yari amaze hafi icyumweru cyose abura. Kuri uyu wa gatanu, uyu mukerarugendo w’imyaka 67, amazina ye akaba ataratangazwa, yaburiwe irengero mu gace kari hafi ya pariki y’igihugu […]

Continue Reading

Félix Antoine Tshisekedi akomeje kunangira umutima ku ngingo yo guhuza no kuganira na M23. 

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwanga ibijyanye no guhuza no kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 nkuko byifuzwa na benshi barambiwe amakimbirane ku mpande zombie. Ibi Tshisekedi yabitangarije i Addis-Abeba mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu bagenzi be, yari igamije kwiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, Ni inama yari yatumijweho […]

Continue Reading

Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umukunzi we umurambo akawuta ku kibuga cy’indege cya Boston, Yafatiwe muri Kenya.

Ku wa kabiri, polisi yo muri Kenya yatangaje ko umugabo ushakishwa kubera kwica umukunzi we agasiga umurambo we muri parikingi ku kibuga cy’indege cya Boston mbere yo guhaguruka yerekeza muri Kenya. Umuyobozi w’iperereza ku byaha, Mohammed Amin yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Kevin Kangethe w’imyaka 40 yafatiwe mu kabyiniro ka nijoro nyuma yo gutanga amakuru. Amin […]

Continue Reading

U Burundi bwatangiye gutegura igisirikare gushingiye ku rubyiruko.

UBurundi bukomeje gukora impinduka zikomeye mu bwirinzi bwabwo ndetse n’umutekano wabwo muri rusange byimwihariko buvugurura igisirikare cyabwo. Minisiteri y’ingabo mu Burundi yatangije gahunda yo kubaka igisirikare cy’igihugu gishingiye ku rubyiruko rugomba guhabwa imyitozo mbere y’uko rwoherezwa gufasha abasirikare bari mu butumwa mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Burundi avuga […]

Continue Reading

Perezida Felix Tshisekedi yongeye guhamya ko nta bwiyunge n’imishyikirano ubutegetsi bwe buzagirana n’U Rwanda.

Nyuma ya byinshi bitandukanye birimo ubushotoranyi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo, yagiye atangaza hirya no hino mu biganiro mbwirwaruhame yongeye kwishongora ku Rwanda. Perezida Félix Tshisekedi yatangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024 mu nama yamuhuje na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko nta […]

Continue Reading

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe cyane n’amagambo agumura yavuzwe na Perezida w’u Burundi.

Leta y’U Rwanda yanenze cyane ndetse itangaza ko yababajwe amagambo yatangajwe n’umukuru w’Igihugu cy’U Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye, yibanze cyane ku kugumura byumwihariko Urubyiruko. Aya magambo umukuru w’Igihugu cy’UBurundi yayatangaje ubwo yari i Kinshasa kuwa 21 Mutarama 2024 ibyo Leta y’U Rwanda yise kudashishoza cyane ko yo idashyize imbere guteza amakimbirane mu benegihugu bayo, Muri […]

Continue Reading

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique ari mu ruzinduko mu Rwanda.

CGS Admiral Joaquim Mangrasse, umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, yatangiye uruzinduko rw’akazi azamarami iminsi ibiri mu Rwanda. Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, nibwo Mangrasse, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bakaba bamwakiriye ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda. Mu biganiro […]

Continue Reading

M23 yagabweho igitero n’ingabo za DR Congo zifatanije n’iza SADC.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, yatangaje ko ku cyumweru no mu gitondo kuri uyu wa mbere, ihuriro ry’ingabo za leta ya DR Congo n’imitwe ifatanya nazo hamwe n’ingabo za SADC bagabye ibitero bya drone kuri M23. Ibi bitero M23, ivuga ko byabereye mu duce twa Mweso, Mpati na Karuba muri Masisi na Kibumba muri Rutshuru. […]

Continue Reading