Ishyaka rya PSD ryiyemeje kuzashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Ishyaka rya PSD ryiyemeje ko mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu mezi ari imbere rizaba rishyigikiye Perezida Paul Kagame umukandida w’Ishyaka rya RPF Inkotanyi. Mu gihe amezi arimo yihuta ndetse ari nako imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanije cyane ko abura amezi agera kuri 4 gusa kugirango abe, Ni nako Kongere y’Igihugu y’Ishyaka PSD yemeje ko […]

Continue Reading

Amatora muri Senegal yo gutora umuyobozi mushya yatangiye kuri iki Cyumweru

Ku cyumweru, Abanyasenegali batonze umurongo kugira ngo batore mu marushanwa ya perezida atavugwaho rumwe cyane nyuma y’amezi adashidikanywaho n’imivurungano byagerageje izina ry’igihugu cya Afurika y’iburengerazuba nka demokarasi ihamye mu karere kahuye n’imivurungano mu myaka yashize. Amatora abaye nyuma y’uko Perezida Macky Sall atagerageje gusubika amajwi yo ku ya 25 Gashyantare kugeza mu mpera z’umwaka, bikurura […]

Continue Reading

Perezida Museveni yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Mu buyobozi bwa bukuru bw’Ingabo za Uganda {UPDF}, hakozwemo impinduka zikomeye zakozwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda. Muri izi mpinduka harimo kuba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni General Muhoozi Kainerugaba wari asanzwe ari umujyanama wihariye mu bikorwa bya gisirikare, yagizwe Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda. General […]

Continue Reading

Aba Polisi b’u Rwanda basaga 425 bari muri Sudan na Centrafrique bambitswe imidari y’Ishimwe. {Amafoto}

Kuri uyu Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, Aba Police b’Abanyarwanda basaga 425 bose bari muri Sudan ndetse na 185 bari muri Centrafrique {MINUSCA} bambitswe imidari y’ishimwe. Imihango yo kwambika aba ba Polisi imidari y’Ishimwe yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Malakal wo mu Ntara ya Upper Nile […]

Continue Reading

Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasoje umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu. Uyu mwiherero wasorejwe muri Intare Arena I Rusororo wari watangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe mu 2024, ndetse ukaba waribanze ku ntambwe zifatika mu kubaka imikoranire itanga ibisubizo binogeye abaturage kandi guverinoma yifuza. Mu butumwa bwe osoza […]

Continue Reading

Vladimir Putin yatsindiye indi manda yo kuyobora Uburusiya ku majwi 87.9%

Nyuma yo gukubita ibipfukamiro hasi asaba abarusiya bose kumuhundagazaho amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu, Perezida Putin yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu bibi no mu byiza. Vladimir Putin yatsindiye indi manda yo kuyobora Uburusiya ku majwi 87.9%. mu itangazo rya Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu ryatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024, nyuma […]

Continue Reading

Abasirikare 16 biciwe mu majyepfo ya Nijeriya mu mirwano hagati y’abaturage

Ku wa gatandatu, abashinzwe umutekano bavuze ko byibuze abasirikare 16, barimo abapolisi bane, biciwe mu majyepfo ya Nijeriya mu mirwano yabaye hagati y’imiryango ibiri. Igitero cyagabwe muri leta ya Delta ikungahaye kuri peteroli, mu ruzi rwa Delta cyabereye mu gace ka Bomadi ku wa kane ubwo abo basirikare boherejwe mu kubungabunga amahoro, “bakikijwe n’urubyiruko rw’abaturage […]

Continue Reading

Amatora mu Burusiya yatangiye ariko biri kuvugwa ko Putin byanze bikunze azatsinda

Uburusiya bwatangiye iminsi itatu yo gutora ku wa gatanu mu matora y’umukuru w’igihugu ariko byanze bikunze byongerera ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin indi myaka itandatu nyuma yo guhagarika abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Nibura habaruwe byibuze kimwe cya kabiri cy’ibikorwa byo kwangiza ku biro by’itora, harimo nko gutwika umuriro ndetse n’abantu benshi basuka amazi y’icyatsi mu dusanduku […]

Continue Reading

Abakobwa baba mu gisirikare cy’u Rwanda basabiwe uburenganzira bwo gukorerwa ubukwe kimwe na basaza babo.

Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yasabiye abakobwa baba mu nshingano z’umutekano w’Iguhugu {Ingabo z’u Rwanda} ko bajya bafashwa cyane ku ngingo ijyanye no kubaka ingo zabo. Ubu burenganzira abakobwa baba mu ngabo z’igihugu babusabiwe na Juvenal ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, maze akabazwa ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare […]

Continue Reading

Perezida Putin yakubise hasi ibipfukamiro, yisabira abarusiya kumuzirikana mu matora.

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2024, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yumvikanye mu mbwirwaruhame asaba abaturage kumuhundagazaho amajwi mu matora agiye gukorwa igihugu cye kiri mu bihe bitoroshye by’intambara na Ukraine. Putin yasutse hasi amarangamutima we maze yisabira abarusiya bose kuzamuzirikana muri aya matora, Dore ko agiye kuba ahanganye n’igihugu cya Ukraine […]

Continue Reading