Ukraine yariye karungu iteguza Uburusiya umuriro igiye kuyicanaho binyuze mu gitero simusiga.

Nyuma y’igihe kitari gito ingabo z’U Burusiya zigaba ibitero bikomeye ku butaka bwa Ukraine mu byiciro birenze kimwe, Ukraine yariye karungu iteguza U Burusiya ko igiye kubuzira mu gitero gishobora kuzaba icy’amateka mu myaka yose. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024, Nibwo Umuyobozi Ushinzwe Ubutasi bwa Ukraine, Kirill Budanov […]

Continue Reading

Nyuma y’amezi make Manishimwe Djabel asinyiye ikipe yo muri Algeria yamaze kwirukanwa.

Ikipe yo muri Algeria yitwa USM Khenchela yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo n’umunyarwanda Manishimwe Djabel wari umaze igihe gito ayikinira. Ibi bibaye nyuma y’amezi 4 gusa uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Algeria. Djabel yinjiye muri USM Khenchela mu mpera z’ukwezi […]

Continue Reading

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi watangije igikorwa gishya cya gisirikare mu nyanja Itukura

Hagati muri Gashyantare, ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bigiye gutangiza ubutumwa bw’amato mu nyanja itukura, bugamije kurinda amato ibitero by’abarwanyi ba Houthi bo muri Yemeni. Intara zigenzurwa na Houthi muri Yemeni zahindutse ahantu h’imyivumbagatanyo yo mu nyanja, ibitero byibasira amato bigaragara ko bifitanye isano na Isiraheli. Aba Houthi bavuga ko bifatanije n’Abanyapalestine mu gihe […]

Continue Reading

Ubutwari : CHENO Yibutsa Abanyarwanda ko bemerewe gutanga kandidatire y’uwo babona waba Intwari agashyirwa mu mubare w’Abandi.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruvuga ko hari abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bataramenyekana ngo bagirwe Intwari, cyangwa bambikwe impeta z’ishimwe, rugasaba uwaba abazi kubatangaho kandidatire. Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko umukozi wabaye indashyikirwa mu rwego runaka ashobora kuba afite ibigwi byamugeza ku rwego rw’Igihugu, akabishimirwa nk’intwari cyangwa agahabwa […]

Continue Reading

Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umukunzi we umurambo akawuta ku kibuga cy’indege cya Boston, Yafatiwe muri Kenya.

Ku wa kabiri, polisi yo muri Kenya yatangaje ko umugabo ushakishwa kubera kwica umukunzi we agasiga umurambo we muri parikingi ku kibuga cy’indege cya Boston mbere yo guhaguruka yerekeza muri Kenya. Umuyobozi w’iperereza ku byaha, Mohammed Amin yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Kevin Kangethe w’imyaka 40 yafatiwe mu kabyiniro ka nijoro nyuma yo gutanga amakuru. Amin […]

Continue Reading

Perezida Paul Kagame yageze i Washington DC aho yitabiriye ibikorwa byo gusengera Amerika n’ihuriro rya Rwanda Day.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera Rwanda Day. Uretse kuba bitabiriye umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, uteganyijwe ku itariki 2 kugeza kuri 3 Gashyantare 2024, bazitabira n’amasengesho yo gusengera Amerika azwi nka ’National Prayer Breakfast’. […]

Continue Reading

Mu Bufaransa imyigaragambyo y’abahinzi yafashe indi ntera.

Ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa, abahinzi bakomeje kwigaragambya baharanira uburenganzira bwabo. Polisi yo muri iki gihugu, iryamiye amajanja kugira ngo ikumire abahinzi bari mu myigaragambyo mu gihe baba barenze umurongo bahawe. Aba bahinzi barimo aba kijyambere, bari mu myigaragambyo bari gukoreshamo ibimodoka bihinga, bari gukoresha bafunga imihanda ijya mu murwa mukuru i Paris, muri […]

Continue Reading

The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben muri muzika yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella bamaze ukwezi barushinze, amwibutsa urwo amukunda anahishura akabyiniriro yamuhaye. Ni ubutumwa burebure The Ben yageneye umugore we wagize isabukuru ye y’amavuko ya mbere yizihije babana nk’umugore n’umugabo nyuma yo gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023. Abinyujije ku mbuga […]

Continue Reading

Umukinnyi w’u Rwanda mu ikipe y’abagore yasezeranye n’umugore mugenzi we.

Tierra Monay Henderson w’imyaka 37, avuka i Pasadena muri California. Yatangiye gukinira u Rwanda mu myaka 14 ishize nk’umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bitabajwe ngo bafashe amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye. Tierra Monay Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore muri Afrobasketball 2021, yasezeranye na mugenzi we w’umukobwa witwa Amanda Thompson bamaze igihe mu rukundo. […]

Continue Reading

Kicukiro : Green P Agiye gutanga isomo n’igisobanuro nyacyo cya Hip Hop.

Umuraperi uza ku isonga mu bami ba Hip Hop yo mu Rwanda RUKUNDO Elie wamamaye nka Green P yongeye gushing ibirindiro no kwigarurira imitima ya benshi nyuma y’ukwezi kumwe gusa ageze mu Rwanda. Uyu muraperi ni umwe mu baraperi bakunzwe n’umuntu usobanukiwe neza n’injyana ya Hip Hop cyane ko ntawubisonanukiwe ndetse ubikora nkawe, Green P […]

Continue Reading