“Inkuru ya 30” Perezida Kagame yashimiwe kuyobora neza urugamba rwo kubohora igihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa AERG, cyashushanyirijwemo urugendo rw’imyaka 30 bamwe mu Banyarwanda bamaze barahejejwe ishyanga ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe. Iki gitaramo cyiswe Inkuru ya 30 cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, aho kitabiriwe n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko. Perezida Kagame […]

Continue Reading

Indwara y’Igituntu igiye kurandurwa burundu mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na RBC bihaye intego yo kurandura burundu indwara y’Igituntu izahaza benshi nibura guhera mu mwaka wa 2035 nta murwayi wacyo uzaba ubarizwa mu Rwanda. Nubwo iyi ndwara y’Igituntu yandurira mu buhumekero ndetse ikaba nta rukingo igira, ishobora kuvurwa igakira, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyemeje ko mu 2035, nta […]

Continue Reading

Inkubito z’Icyeza zahawe inshingano zo kugira uruhare muri gahunda ya “Tunywe Less”

Madamu Jeannette Kagame, yasabanye anagira inama zihambaye urubyiruko rw’Inkubito z’Icyeza zo kugenderaho mu buzima bwabo bw’ahazaza kugirango bazabe ab’umumaro ndetse bigirweho byinshi. Izi nama ndetse n’impanuro Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabitangiye mu biganiro n’umuhango wo guhemba urubyiruko rw’Abakobwa b’inkubito z’Icyeza basaga 216 mu mashuri y’icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye batsinze neza, kuri uyu […]

Continue Reading

Bati ni Umunebwe, Agakomeza gutumirwa ahakomeye, Ibanga rya The Ben muri muzika ni irihe?

Abahanzi bo mu Rwanda The Ben na Li John batumiwe mu gitaramo gikomeye cy’iserukiramuco mpuzamahanga n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Li John, The Ben na Diamond Platnumz n’abandi bahanzi batandukanye bo muri Africa bagiye guhurira mu gitaramo kigiye kubera Capital One Arena muri Washington, DC kuva ku munsi […]

Continue Reading

Perezida wa Rayon Sports Jean Fidele yavuze ko ihurizo bafite bagomba gushaka uko rikemurwa vuba.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yemeje ko iyi kipe ifite ihurizo ry’uburyo izongerera amasezerano umubare munini w’abakinnyi barimo gusoza ndetse n’uko izagura abandi kuko ari benshi cyane. Ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe afite abakinnyi benshi bari ku mpera z’amasezerano yabo, ikaba isabwa amafaranga atari make yo kugura abakinnyi no kuba yakongerera […]

Continue Reading

Ibyo kwitondera ku bagore n’abakobwa muri iki gihe cy’ubushyuhe bwinshi.

Ese wari uziko ubushyuhe bwinshi bushobora kongera ibyago byo kubyara abana bapfuye cyangwa se bakavukana ibindi bibazo cyangwa se n’inda zabo zikaba zanavamo bitunguranye biturutse ku bushyuhe bwinshi. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko gukorera imirimo itandukanye ku gistinagore ndetse no kuba mu bushyuhe bwinshi bukabije bishobora gukuba kabiri ibyago byo kubyara abana bapfuye no gukuramo inda […]

Continue Reading

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro basaga 90.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye icyiciro cya 17 cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro bagera kuri 91, bari bamaze iminsi mu nkambi baba barashyizwemo nyuma yo gufatirwa muri Libya, bashaka kujya kumugabane w’i Burayi. Mw’ijoro ryakeye tariki 21 werurwe 2024, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, yatangaje ko abo bimukira bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa […]

Continue Reading

Gambia: Abakata ibice by’Igitsina cy’abakobwa n’abagore basabiwe ibihano bihambaye.

Mu 2015 nibwo Yahya Jammeh wayoboraga Gambia yasinye iteka rya Perezida ribuza ibyo gukata abakobwa n’abagore ibice by’imyanya ndangagitsina, ibizwi nka ‘excision’ mu rurimi rw’Igifaransa, yemeza ko uwo muco udateganywa n’idini ya Islam, kuko hafi abaturage bose muri Gambia ari Abayisilamu. Muri uwo mwaka wa 2015 n’ubundi, Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yatoye ku nshuro […]

Continue Reading

Perezida Museveni yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Mu buyobozi bwa bukuru bw’Ingabo za Uganda {UPDF}, hakozwemo impinduka zikomeye zakozwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda. Muri izi mpinduka harimo kuba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni General Muhoozi Kainerugaba wari asanzwe ari umujyanama wihariye mu bikorwa bya gisirikare, yagizwe Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda. General […]

Continue Reading

Aba Polisi b’u Rwanda basaga 425 bari muri Sudan na Centrafrique bambitswe imidari y’Ishimwe. {Amafoto}

Kuri uyu Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, Aba Police b’Abanyarwanda basaga 425 bose bari muri Sudan ndetse na 185 bari muri Centrafrique {MINUSCA} bambitswe imidari y’ishimwe. Imihango yo kwambika aba ba Polisi imidari y’Ishimwe yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Malakal wo mu Ntara ya Upper Nile […]

Continue Reading