Bahishiwe byinshi, Ibyamamare birimo na Diamond Platnumz biriteguye, Ibyo kwitega mu bukwe bwa The Ben kuri uyu wa gatandatu.

Amakuru Imyidagaduro

Imwe mu nkuru zishyushye cyane kurusha n’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani, Ni Ubukwe bw’Umuhanzi MUGISHA Benjamin wamamaye nka The Ben ndetse na UWICYEZA Pamella igice cya kabiri bugomba kubera muri Kigali Convention Center.

Iki gice cya kabiri cy’ubukwe bw’aba bombi kigomba kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, Muri Kigali Convention Center nyuma yuko igice cya mbere cy’ubukwe mu gusaba no gukwa cyari cyabereye mu murenge wa Rusororo ahitwa Jalia Garden kuwa 15 Ukuboza 2023.

The Ben na Uwicyeza Pamella bagiye gukora ibirori by’Ubukwe bunagomba kugaragaramo ibyamamare mu muziki wo mu Rwanda ndetse no mu Karere ku rwego rwa Afurika mu Mujyi wa Kigali, Barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, NGABO Medard wamamaye cyane nka Meddy umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’abandi.

Abandi bahanzi bivugwa ko bazaba bari muri ubu bukwe bwa The Ben na Pamella barimo Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo “Can’t get enough”, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania bakoranye indirimbo “I Got you” ndetse na Rema Namakula wo muri Uganda bakoranye indirimbo “This is love”.

Usibye aba tugarutseho haruguru, byitezwe ko ubukwe bwa The Ben buzitabirwa n’abahanzi benshi barimo abo mu Rwanda no hanze yarwo nubwo amazina ya bose ataramenyekana byeruye.

Undi mwihariko uri muri ubu bukwe bw’aba bombi ni uko uretse abatumiwe bazaba bakoraniye muri Kigali Convention Center, The Ben na Uwicyeza Pamella bashyizeho urubuga ruzafasha abakunzi babo bifuza kuzakurikira ubukwe bwabo aho bazaba baherereye hose yaba mu ngo zabo ndetse n’ahandi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *