Bahavu Jeannette yanenze, Anatanga gasopo ku bahora bamubaza kubyo yisiga mu maso.

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Muri iyi isi ntawe ushimisha Bose ndetse ntacyo wakora ngo abantu banyurwe nukuri ikiza nugukora wowe ibikunyura.

Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa film Usanase Bahavu Jeannette yagarutse ku bantu birirwa bamubwira ko agomba kureka ibirungo yisiga mu maso ndetse n’umubiri we muri rusange ngo kuko basanga aba yangiza ubwiza Imana yamuremanye.

Mu kiganiro yagiranye na Rose Nishimwe, Bahavu yagarutse ku bantu bakunze kumwandikira ku byo yatangaje,cyangwa se ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga banenga uburyo aba yisize ibirungo ko yagakwiye kuguma uko imana yamuremye.

Ati “Hari nk’uwandika avuga ati Baha, kuki wisiga ibintu byinshi wagiye uguma uko Imana yakuremye! Bahavu yagize ati” Nge sinumva uburyo abantu bavunwa n’imitwaro batikoreye,Ese wowe Imana yakuremanye imyenda? Kuki wowe wambaye? Imana ikurema yakuzaniye amavuta yo kwisiga? Kuki wisiga?”.

Akomeza Ati “Ntangazwa n’ukuntu umuntu umwakira uko ari ukanabikunda ukumva nta kibazo, ariko we akabangamirwa n’uko nisize cyane. Mu by’ukuri nta mwanya we mba natwaye, nta mwanya wawe nishe, kubera iki wabangamirwa n’ikintu cyantwariye umwanya wanjye?. Ikintu kitakuriho, kitakwangiriza ubuzima!”.

Bahavu yaberetse Imana ngo ibohore imitima y’aba bantu avuga ati “Uwiteka ajye abohora aba bantu imitima” Asaba abamukurikira n’abantu bose muri rusange kudakoresha imyemerere yabo babera abandi umutwaro, ndetse abasaba kwimenyereza kubaha amahitamo y’abandi.

Bahavu Jeannette yagarutse ku gisobanuro cy’urugo rwiza avuga ko rugomba kurangwa n’amahoro, kubahana, kutarangwa n’uburyarya ndetse no kwemerera Imana ikaba ariyo iruyobora ikanarwubaka rugakomera. Yatanze n’inama ku bashakanye yabafasha kubaka, ababwira ko urugo rwubakwa no guca bugufi ndetse no gusaba imbabazi byihuse.

Ati “Menya ko utagomba guteshuka kunshingano zawe, ukwiriye gukomeza kubaka. Wumve neza ko uwo mwashakanye utamuhawe nk’inguzanyo Uwiteka yamuguhaye wese. Senga uti Mana umpe amahoro nubake”.

Yasoje agira Ati “Mureke umwanya wacu tushore mubintu bibyara inyungu aho kuwumarira ku buzima bwihariye bwumuntu, ahubwo mumpe ibitekerezo aho nakoze nabi muri bussiness mpakosore bizarushaho kuba byiza cyane tubane twubahana mu mahitamo ya buri wese.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *