Inzu y’umupfumu Rutangarwamaboko yibasiwe n’inkogi y’umuriro.

Inzu y’umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, iherereye mu murenge wa Gisozi yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoko. Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 9 gashyantare 2024, mu masaha ya mbere ya saa sita, gusa ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro. Rutangarwamaboko ni umupfumu n’umuvuzi gakondo, akaba n’Imandwa nkuru. Ubusanzwe ni umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba […]

Continue Reading

Umukinnyi wa filime Nyarwanda Killaman yasezeranye imbere y’amategeko n’Umuhoza Shemsa.

Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema, yasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyarugenge, n’ Umuhoza Shemsa bari bamaranye imyaka umunani babana. Aba bombi Killaman na Umuhoza Shemsa, basanzwe bafitanye abana babiri b’abahungu. Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabanjirijwe no gusezerana imbere y’Imana. Uyu mwaka watangiranye udushya, aho harimo icyo twakwita uruhererekane rw’ubukwe mu byamamare […]

Continue Reading

Abakinnyi ba APR FC batangaje ibyo batazibagirwa kuri Salomon Banga Bindjeme.

Abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC batangaje ibyo batazibagirwa kuri Salomon Banga Bindjeme, myugariro w’ Umunya-Cameroun, uherutse kuva muri iyi kipe. Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bavuga ko Salomon Banga Bindjeme uheruka gutandukana n’iyi kipe bazahora bamwibukira ku kuba yari umunyamwuga kandi akabasetsa cyane. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2024, […]

Continue Reading

Umuhanzi Prosper Nkomezi yateguje igitaramo cy’amateka azamurikamo album ze ebyiri.

Prosper Nkomezi, Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yateguje igitaramo gikomeye yise ‘Nzakingura Live Concert’ azamurikiramo Album ebyiri, iyitwa ‘Nzakingura’ ndetse na ‘Nyigisha’. Iki gitaramo kikaba giteganyijwe kuba tariki 12 Gicurasi 2024. Ni igitaramo byitezwe ko azahuriramo n’abandi bahanzi bazwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Iki gitaramo agiye kugikora nyuma y’imyaka ine ishize adataramira […]

Continue Reading

Ishami rya Trace rikorera mu Rwanda ryahawe umuyobozi mushya.

Ikigo Trace Group cyashinzwe mu 2003, gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki zirimo Trace Africa, Trace Muziki na Trace Urban, bashyizeho umuyobozi mushya ukuriye ishami ry’u Rwanda. Gwladys Watrin, Umufaransa ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda. Trace Rwanda ni ishami rishya ry’Ikigo cya Trace Group, […]

Continue Reading

U Rwanda na Pologne basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mw’iterambere ry’ibihugu byombi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Pologne Andrzej Sebastian Duda, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye mw’iterambere ry’ibihugu byombi. Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, Aya amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Dr Vincent Biruta na mugenzi […]

Continue Reading

Myugariro Salomon Banga Bindjeme yatandukanye na APR FC.

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, yamaze gutandukana n’umukinnyi ukomoka muri Cameroun witwa Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II wamaze kwerekeza mw’ikipe yo muri Iraq. Uyu mukinnyi ubusanzwe ukina mu mutima w’ubwugarizi, yinjiye mw’ikipe ya APR FC muri Nyakanga 2023, hari mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira akaba yari yayisinyiye amasezerano y’ imyaka 2. Uyu […]

Continue Reading

Nyuma y’iminsi mike atandukanye na USM Khenchela, Djabel yerekanywe mu ikipe nshya.

Nyuma y’iminsi mike Manishimwe Djabel, atandukanye n’ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria, yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya muri Iraq. Mu ijoro ryakeye tariki 5 gashyantare 2024, ni bwo iyi kipe yashinzwe mu 1931, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo yahaye ikaze uyu mukinnyi ukomoka mu Rwanda. Kw’itariki ya 1 Gashyantare 2023, ni […]

Continue Reading

Muri Bugesera FC Inzara iravuza ubuhuha.

Mw’ikipe ya Bugesera FC, ibarizwa mu karere ka Bugesera, ntabwo ibintu bimeze neza, abakinnyi barataka inzara. Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’amezi 4 batazi ikitwa umushahara, amakuru atugeraho, avuga ko abakinnyi ba Bugesera FC baheruka umushahara w’ukwezi kwa 10 muri 2023, ariko nabwo bakaba batarahawe amafaranga yose bahembwe igice cy’ukwezi. Ikindi Kandi ngo ntibazi igihe bazahemberwa […]

Continue Reading

Kapiteni w’ikipe ya Police FC, Nshuti Dominique Savio yatangaje igihe azakorera ubukwe.

Nshuti Dominique Savio, Kapiteni w’ikipe ya Police FC, yemeje ko bigenze neza uyu mwaka wa 2024, gomba gukora ubukwe n’umukunzi we Umutesi Tracy Tricia bamaranye imyaka irenga 7. Savio na Tracy bakaba bamaze imyaka irenga 7 bari murukundo. Mu kiganiro kihariye Nshuti Dominique Savio yagiranye n’ikinyamakuru n’ikinyamakuru cyitwa Isimbi, yavuze ko urukundo rwe na Tricia […]

Continue Reading