Ariel Wayz yahesheje ishema injyana ya Hip-Hop mu gitaramo cya Move Afrika.

Amakuru Imyidagaduro Ubucuruzi

Hashize iminsi abantu bamwe na bamwe cyane cyane abakunda injyana ya Hip-Hop bintubira cyane imitegurire y’igitaramo cyaraye kibereye i Kigali muri BK Arena cyari kirimo umuraperi mpuzamahanga Kendrick Lamar.

Ni ibintu abantu bagiye bajyaho impaka nyinshi ko biteye agahinda ko uyu muraperi aje mu Rwanda mu gitaramo ataraza kubonamo uko Hip-Hop nyarwanda imeze, kuko abenshi bavugaga ko iki gitaramo hagakwiye kuba harimo umuraperi nyarwanda nubwo yaba umwe aho gushyiramo abandi bahanzi badakora iyi njyana.

Byaravuzwe ariko abateguye iki gitaramo barabyirengagije kuko mu nkuru twakoze byari byagaragaye ko ntazindi mpinduka zabaye kuko byakomeje kuba Bruce Melody, Zuchu wo muri Tanzania ndetse na Ariel Wayz wo mu Rwanda aribo bagombaga kuririmba muri iki gitaramo.

Gusa Ariel Wayz yagerageje ibishoboka byose ageragezakugaragaza ko mu Rwanda hari abaraperi aho yazamuye ku rubyiniro abaraperi babiri bakoranye indirimbo yitwa Demo aribo Kivumbi King ndetse na Bruce The First.
Aba nibo baraperi bo mu Rwanda bagaragaye ku rubyiniro rwa BK Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *