APR FC yatsinze Amagaju FC bituma isoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 iyoboye.

Amakuru Imikino

Nyuma yo gutsinda Amagaju FC 3-1, Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33.

Hari ku mukino wabimburiye iyindi y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka w’imikino wa 2023-24, wabaye ku munsi w’ejo tariki 11 ukuboza 2023, APR FC yasuye Amagaju FC kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Kuba APR FC yitwaye neza kuri uyu mukino byatumye, isoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona kuko ariyo yari igize amanota menshi ugereranije n’indi mikino isigaye ngo dufunge ikiciro cyambere cy’imikino ibanza ya shampiyona.

Umukino watangiranye imbaraga zikomeye ku ruhande rwa APR FC, ibi byanayihesheje igitego ku munota wa 16 w’igice cya mbere cy’umukino ku mupira Ishimwe Christian yahinduye imbere y’izamu maze Dushimimana Janvier w’Amagaju akitsinda.

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira ishaka Igitego cya kabiri, bidatinze ku munota wa 25 Victor Mboama ayitsindira igitego ku mupira wari uturutse kwa Apam Assongue Bemol.

Umukino wakomeje gushyuha cyane aho ku munota wa 44, Apam Assongue yateye ishoti rikomeye maze umunyezamu w’Amagaju awukuramo, ariko Victor Mbaoma ahita awusongamo atsinda igitego cya 3, nuko birangira amakipe yombi agiye kuruhuka ari ibitego 3 bya APR FC kubusa bw’Amagaju FC.

Nyuma yo kuruhuka bakinjira mugice cya kabiri cy’umukinoKu, Niyonkuru Claude ku munota wa 52 yatsindiye Amagaju FC igitego cya mbere, ari nacyo cyonyine iyi kipe yo mukarere ka Nyamagabe yatahiye.

Umukino waje kurangira ari APR FC ariyo iyoboye n’ibitego 3 kuri 1 cy’Amagaju FCAPR FC ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, Musanze FC n’iya kabiri n’amanota 29, Police FC n’iya gatatu n’amanota 28 na Rayon Sports ya kane n’amanota 26, gusa zikaba zitarakina umunsi wa 15.

Gahunda y’umunsi wa 15 mu mikino yari isigaye iraba kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 ukuboza 2023.

Police FC iracakirana na Musanze FC

Rayon Sports ikine na Kiyovu Sports

Mukura VS ikine na Gorilla FC

Marines FC ikine na Sunrise FC

Bugesera FC ikine na Etoile del’Est

Indi mikino izaba kuwa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023.

Etincelles FC izakina na Gasogi United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *