APR FC mbere yuko icakirana na Rayon Sports, yamaze kuyisigaho amanota 10.

Amakuru Imikino

APR FC yatsinze Etoile del’Est igitego kimwe ku busa cya Kategaya Elie ikomeza gushimangira umwanya wa mbere irusha Rayon Sports izakurikizaho amanota 10.

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yatsinze Etoile del’Est igitego kimwe kubusa bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka w’imikino 2023-24.

APR FC yari yakiriye Etoile del’Est mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 kitakiniwe igihe. Umutoza wa APR FC, Thierry Froger warimo witegura umukino wa Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru, yari yaruhukije abakinnyi bamwe na bamwe aho yari yahaye umwanya abakinnyi nka Kategaya, Ndikumana Danny na Rwabuhihi Aime Placide bari bamaze iminsi badakina.

Ku munota wa 23, Kategaya Elie yatsindiye APR FC igitego cya mbere, birangira amakipe agiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi nka Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye, nuko umukino urangiye ari 1 cya APR FC kubusa bwa Etoile del’Est.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino w’ikirarane, APR FC iracyari kumwanya wa mbere n’amanota 55, ikaba irusha Rayon Sports amanota 10 kuko yo ifite 45.

Umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganijwe kuba mumpera ziki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *