Amwe mu makipe akomeye yatunguwe agasezererwa hakiri kare mu gikombe cy’Amahoro.

Amakuru Imikino

Mu gihe habura  umukino umwe gusa wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, amakipe arimo Kiyovu Sports na Musanze FC, yatunguwe asezererwa hakiri kare mu gikombe cy’Amahoro.

Umukino umwe usigaye ni uwo Mukura VS igomba kwakiramo Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal, kuko umukino ubanza wabaye uyu ejo Mukura VS iyitsindira iwayo 1-0.

Ni umukino wagombaga kuba warabaye mu cyumweru gishize, ariko ntiwaba kubera ikibuga cyari cyuzuyemo amazi. Mukura VS niyo izakira umukino wo kwishyura.

Muri 1/8 hakaba habayemo gutungurana gukomeye, aho ikipe ya Gorilla FC kuwa gatatu yasezereye Kiyovu Sports, ku giteranyo cy’ibitego 3-3. Umukino ubanza warangiye Gorilla FC itsinze 2-0 uwo kwishyura itsindwa 3-1 ariko ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Ibi ni byo kuwa gatatu byabaye kuri Musanze FC yatunguwe na Vision FC yo mu cyiciro cya kabiri ikayisezerera.

Umukino ubanza Vision FC yakiriye inatsinda Musanze FC 2-0, uwo kwishyura wabaye ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2023 i Musanze, Musanze FC yatsinze 3-1 biba 3-3 ariko Vision FC ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Kuwa gatatu kandi Rayon Sports yateye intambwe igana muri 1/4 nyuma yo gutsindwa na Interforce FC 2-1 mu mukino wo kwishyura ni mu gihe ubanza yari yayinyagiye 4-0, yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 5-2.

Umukino wari ukomeye muri 1/8 n’uwa APR FC na AS Kigali. Nyuma yo gutsinda 1-0 mu mukino ubanza benshi bibazaga niba APR FC iri buze kugihagararaho mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ejo hashize.

Icyizere cyaje kwiyongera ubwo Bizimana Yannick, yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 26, cyaje kwishyurwa na Osalue Raphael ku munota wa 64 umukino urangira ari 1-1, APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Police FC, nayo yasezereye Kamonyi FC ku giteranyo cy’ibitego 6-0, bitatu muri buri mukino. Gasogi United isezera Etoile del’Est ku giteranyo cy’ibitego 3-1, umukino ubanza warangiye ari 2-0 uwo kwishyura biba 1-1.

Ni mu gihe Bugesera FC yasezereye Marines FC ku giteranyo cy’ibitego 5-2, umukino ubanza 4-0 n’aho uwo kwishyura Marines FC iwutsinda 2-1.

Dore uko amakipe azahura muri 1/4

Rayon Sports izahura na Vision FC

APR FC izahura na Gasogi United

Mukura VS izahura na Marines FC

Police FC izahura na Gorilla FC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *