Amissi Cedric umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yaciye amarenga ko ashobora kugaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza mu myaka yashize.
Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yari asubije umukinnyi Mvuyekure Emmanuel na we ukinira Rayon Sports. Emmanuel Mvuyekure yashyizeho ifoto ya Amissi akiri muri Rayon Sports maze ashyiraho ubutumwa bugira buti “sinjye uzarota nkubonye nshuti.”
Amissi na we yahise amusubiza yifashishije udutima tw’ubururu n’umweru maze ashyiraho n’amagambo agira ati “vuba cyane ndagaruka mu ikipe yanjye ya nyayo.” Ikipe yavugaga ntayindi ni Rayon Sports yahoze akinira.
Uyu mukinnyi umaze amezi 6 nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Al-Qadsiah FC yo muri Arabia Saudit ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports ngo abe yayigarukamo.
Amakuru avuga ko agiye kuza gukinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura mu gihe umwaka utaha w’imikino yasubira gukina hanze y’u Rwanda. Amissi Cedric yakiniye Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2014, ubwo yatandukana na yo, akaba yaratwaranye na yo shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru ya 2012-13.
Amissi Cedric yageze mu Rwanda nyuma yo gukina imyaka 2 muri Prince Louis y’iwabo mu Burundi, nyuma yo kuva muri Rayon Sports yahise ajya muri Chibuto FC yo muri Mozambique yakiniye kugeza 2017, ubwo yajyaga muri Clube de Futebol Uniao muri Portugal.
Muri Portugal ntiyahatinze yahise ajya muri Al Taawoun FC yo muri Arabia Saudit yakiniye kugeza mu mwaka wa 2022 ubwo yajyaga muri Al-Qadsiah FC aherukamo, kuri ubu akaba ategerejwe mw’ikipe ya Rayon Sports nkuko yabyitangarije.