Ikipe y’igihugu Amavubi igomba gutangira irushanwa ry’imikino ya Gishuti igera kuri ibiri yamaze kujonjora abakinnyi bagomba kwerekeza muri Madagascar mu bakinnyi bagera kuri 38 bari bahamagawe n’umutoza Frank Spittler.
Abakinnyi 13 muri 38 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Frank Spittler yari yahamagaye bakuwe mu ikipe yerekeza muri Madagascar mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere aho igiye gukina imikino ya gicuti ibiri.
Amakuru agera kuri Umurava.com avuga ko muri aba bakinnyi harimo Sibomana Patrick Pappy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya asatira anyuze ku ruhande wari watumijweho ngo na we aza gutanga umusanzu we mu Mavubi.
Uretse uyu mugabo kandi mu bandi bakinnyi harimo Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan ba APR FC, Nsabimana Aimable, Kanamugire Roger na Bugingo Hakim ba Rayon Sports, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC ndetse na Mugenzi Bienvenue wa Police FC.
Ubwo Amavubi yakoreraga imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 15 Werurwe 2024, umutoza Frank Spittler yari yatangaje ko abakinnyi 25 barimo abanyezamu batatu ari bo azahagurukana bagiye gukina imikino ya gicuti bazahuramo na Madagascar tariki 22 Werurwe 2024 n’undi uzabahuza na Botswana tariki 25 Werurwe 2024 i Antananarivo.
Ntagihindutse Ikipe y’Igihugu Amavubi izahaguruka i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere saa saba n’iminota 45 z’ijoro yerekeza muri Madagascar.