“Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni amasomo akomeye ku batuye Isi” Perezida Kagame

Amakuru Amateka Politiki

Perezida Kagame yagaragaje ko amakimbirane n’intambara ziri hirya no hino ku Isi bitakabaye bibaho ku muntu wamenye iby’amateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda kuko yakabaye ibera isomo buri wese.

Ibi umukuru w’Igihugu cy’ U Rwanda Paul Kagame yabivuze agaragaza ko  amakimbirane ari kubera muri bihugu byaza Palestine mu Ntara ya Gaza n’ahandi mu bindi bice by’Isi atibaza impamvu nta masomo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasigiye Isi.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare mu nama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku miyoborere, iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi nama ihurije hamwe abayobozi n’inzobere mu nzego zitandukanye baturutse mu bihugu 150, mu kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abatuye Isi barusheho gutahiriza umugozi umwe, hagamijwe gukemura ibibazo bigaragara mu Turere no ku Isi muri rusange.

Mu kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, Perezida Kagame yavuze ko iyo urebye amakimbirane akomeje kubera hirya no hino ku isi by’umwihariko mu Ntara ya Gaza, bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu myaka 30 ishize itigeze isiga isomo.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho ku kibazo yari abajijwe niba ibiri kubera muri Palestine, ndetse bamwe bakabigereranya na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigaragaza ko bitasigiye Isi amasomo, asubiza ko n’ubwo ibyabaye mu Rwanda bitandukanye kure n’ibiri kuba ariko bigaragaza ko nta masomo byasize.

Ati: “Amasomo ahora avugwa, ariko benshi ku isi sinjya mbona bayigiraho. Tugomba kwigira ku mateka, ku bintu byinshi byabaye, ku byabaye mu Rwanda kuko twagize amakuba yo mu kinyejana.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’amakuba nk’ayo rukabura n’umwe wo gutanga impuruza mu guhagarika no gukumira ibyabaye, rutaheranywe n’ayo mateka ahubwo arubera isomo rw’ibyo uyu munsi rugezeho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *