Amadou Diaby perezida wa AS VCLUB ahanze amaso kuri Héritier Luvumbu

Amakuru Imikino Politiki

Perezida AMADOU DIABY w’ikipe ya AS VCLUB yahuye na HERITIER LUVUMBU i Kinshasa, ku wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024 aho bahuriye muri Minisiteri ya Siporo n’imyidagaduro ya DRC.
Imbere ya Minisitiri wa Siporo wa DRC FRANCOIS CLAUDE KABULO, muri iyi nama yahanze amaso uwahoze ari umukinnyi wa Rayon sport yo mu Rwanda, amasezerano ye akaba yarahagaritswe nyuma y’ikimenyetso cye yamagana ubwicanyi bwabereye mu burasirazuba bwa DRC. ku cyumweru gishize nyuma yo gutsindira igitego ikipe ye ya Rayon Sport.

Héritier Luvumbu ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
Héritier Nzinga Luvumbu wasubiye mu gihugu avukamo, yari umukinnyi ukunzwe mu kipe ya Rayon Sports ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru yahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA kubera ikimenyetso yakoze gifatwa nk’imyitwarire mibi yagaragaje mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.

Luvumbu yatsinze igitego muri uwo mukino ku munota wa 52, maze mu kwishimira igitego akora ibimenyetso birimo gukorwa n’Abanye-Congo bavuga ko barimo kwicwa ariko amahanga aracecetse.

Ni bimenyetso barimo gukora bashize intoki ku mutwe, mu gihe ukundi kuboko gupfuka umunwa, ibintu Héritier Nzinga Luvumbu yakoze amaze gutsinda igitego arangije ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Amadou Diaby yagize ati: “VCLUB ni ikipe ye, umuryango urakinguye kuri we, niba avuga ko ashaka gukina muri VCLUB uyu munsi, ejo tuzamusinyira nta kibazo.”

Nkwibutse, HERITIER LUVUMBU yaherukaga gukina muri AS VCLUB ya Kinshasa mu gihe cya JEAN FLORENT IBENGE hamwe n’umukino wa nyuma wa Afrika Champions League yatsinzwe muri 2014 na Entente sportive de Sétif yo muri Alijeriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *