Abanyarwanda baribaza icyo Zari azaba aje gukora mu Rwanda mu gitaramo kirimo itike ya miliyoni n’igice.

Amakuru Imyidagaduro Ubucuruzi

Ni igitaramo nkuko bigaragara ngo cyateguwe na The Wave Lounge y’ i Kigali, aho ngo kizaba tmu mpera z’uyu mwaka dusoza wa 2023, Ku itariki ya 29 Ukuboza. Cyahawe izina rya “All White Party” kizitabirwa na Zari ukunze kuvugwa mu itangazamakuru kenshi ku nkuru zitandukanye.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera i Kigali itike ya macye ni 25,000 RWF naho iya menshi ikaba ari milioni imwe n’igice y’amanyarwanda ibintu byatumye bivugwa cyane aho bibaza icyo uyu mugore azaba aje gukora mu Rwanda mu gihe nta ndirimbo afite yo gususurutsa abantu.

Si mu Rwanda uyu mugore azajya gusa kuko na Uganda yamaze kumenyesha abantu ko azahakorera igitarmo nacyo c’abambaye imyenda yera ku itariki ya 16 Ukuboza. Ubusanzwe akunze gutegura ibi bitaramo by’abambaye imyenda y’umweru aho ahuriza hamwe abafite ifaranga bakajya kurirya bareba ubwiza bwe.

Iyi nkuru ntiyishimiwe n’abantu batandukanye, Dore ko mu Rwanda hari ibibazo by’ubukungu bityo bamwe babona ko gutegura igitaramo gihenze gutyo ari nko kubashinyagurira, nk’ibitekerezo byatanzwe ku nkuru yamamaza iki gitamo ku Inyarwanda.com

Kuri Facebook aho iki kinyamakuru gikorera i Kigali mu Rwanda cyashyize inkuru ivuga ko uyu mugore azaza mu Rwanda kandi ko harimo itike ya miliyoni n’igice, abantu benshi batangaje ko bitabashishikaje aho bamwe bibaza icyo azaba aje gukora, ndetse n’akamaro bagirira mukwitabira iki gitamo.

Bamwe babitesheje agaciro babona ko ari ukubarya udufaranga twabo mu gihe babuze na kawunga yo kwirira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *