Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Seoul yatangaje ko Abanyakoreya yepfo babiri bashimuswe n’abitwaje imbunda muri Nigeria mu ntangiriro zuku kwezi bararekuwe nta nkomyi.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo aba bantu bashimuswe nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda bagabye igitero ku modoka yabo muri Delta ikungahaye kuri peteroli, ku ya 12 Ukuboza, aho abasirikare bane babarindaga bo bishwe, hamwe n’abashoferi babiri b’abasivili.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya y’Epfo mu itangazo ryayo ivuga ko aba bantu barekuwe bafite ubuzima bwiza, bajyanywe ahantu hizewe, kandi bafite n’umwanya wo kuganira na bene wabo.
Ibitero by’abarwanyi mu karere ka Delta ya Nigeria byagabanutse mu myaka yashize, nubwo muri ako karere hakomeje kugaragara ubujura bukabije bwa peteroli, ndetse no kwangiza imiyoboro ya peteroli, ibintu bikaba byaragize ingaruka cyane ku musaruro wa peteroli muri Nigeria.