Congo: Wazalendo irashinjwa kurasa kuri MONUSCO.

Amakuru Mu mahanga.

Abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwa MONUSCO, bagabweho igitero cy’amasasu na Wazalendo.

Iki gitero MONUSCO yakigabweho tariki ya 15 Kamena 2024, ubwo yari mu gace ka Malende mu Birometero birindwi uvuye mu mujyi wa Butembo muri Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi yatangaje ko ubwo abasirikare ba MONUSCO bari bagiye kurinda abaturage ngo badaterwa n’abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF bamaze igihe bica abaturage muri aka gace, aribwo byabaye.

Abo basirikare ba MONUSCO bambara ingofero z’ubururu baje kugabwaho igitero n’abantu bitwaje intwaro hakekwa abarwanyi ba Mai-Mai cyangwa insoresore za Wazalendo.

Ingabo za UN nazo ngo zasubije abo barwanyi babarasaho, gusa hagira abakomeraka ba MONUSCO baje kujyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mavivi kiri i Beni ngo bitabweho bavurwe.

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba intambara ku mitwe y’itwaje intwaro irenga 200, ikorera muri ako gace.

Hakiyongeraho n’abaturage benshi bafite intwaro harimo n’abo bitwa Wazalendo bafashe intwaro ahanini ngo bagiye kurwanya M23, ariko ubu bakaba bazikoresha biba banica abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *