Shiboub wa APR FC n’umutoza Thierry Froger bahize abandi mu bihembo by’Ukwezi.

Amakuru Imikino

Umukinnyi w’ ikipe ya APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare n’umutoza we, Thierry Froger yabaye umutoza w’ukwezi.

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, ni bwo Rwanda Premier League ndetse na sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games bahembye abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu kwezi kwa Gashyantare 2024.

Nkuko bisanzwe ibihembo byari mubyiciro bine (4), aho umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye ’save’ yabaye Nzeyurwanda Jimmy Djihad wa Kiyovu Sports, yabikoze ku mukino wa Gorilla FC.

Uyu munyezamu wegukanye iki gihembo ku nshuro ya kabiri, yahize Habineza Fils François wa Etoile del’Est na Muhawenayo Gad wa Musanze FC bari bahatanye.

Igitego cy’ukwezi cyegukanywe na Ani Elijah wa Bugesera, ni igitego yatsinze Gasogi United, yahize icya Destin Malanda w’Amagaju FC yatsinze ku mukino wa Gasogi United, icya Shiboub wa APR FC ku mukino wa Sunrise FC ndetse n’icya Niyibizi Ramadhan wa APR FC yatsinze ku mukino wa Mukura VS.

Igihembo cy’umutoza w’ukwezi cyari gihataniwe n’abatoza barimo Guy Bukasa wa AS Kigali, Julien Mette wa Rayon Sports, Habimana Sosthene wa Musanze FC ndetse na Thierry Froger wa APR FC waje kucyegukana abikesha ko mu mikino 5 yatsinzemo 4 anganya umwe.

Igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyahawe umunya-Sudani ukinira APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego 4 mu mikino 4, yahigitse Shabani Hussein Tchabalala wa AS Kigali, Destin Malanda w’Amagaju FC na Samuel Mpipong wa Mukura VS.

Nzeyurwanda Jimmy Djihad wa Kiyovu Sports ni we wegukanye igihembo cya Save y’ukwezi kwa Gashyantare 2024.

Igihembo cy’igitego cy’ukwezi cyegukanywe na Ani Elijah wa Bugesera FC.

Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude ni we wayoboye uyu muhango wo gutanga ibi bihembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *