Abigaragambyaga bo muri Kenya barasaba ko ubwicanyi bukorerwa abagore bwahagarara kandi bagasaba ko byihutishwa

Amakuru Politiki

Femicide bisobanurwa nko kwica nkana umugore cyangwa umukobwa azira ko ari igitsina gore. Amnesty International ivuga ko muri Kenya hagaragaye ibibazo birenga 500 by’ubwicanyi bw’umugore byanditswe hagati ya 2016 na 2023. Benshi mu bahohotewe bishwe n’abo bo bakundana cyangwa bashakanye cyangwa nanone n’abantu basanzwe ariko bazwi.

Abigaragambyaga muri Kenya, barimo Catherine Syokau, umutegarugori ufite ubumuga, bahagurukiye kurwanya ubwicanyi bw’umugore, bashimangira uburenganzira bungana ku bagore, cyane cyane abatishoboye ndetse n’abafite ubumuga.

Esther Passaris, uhagarariye abadepite mu nteko ishinga amategeko y’abagore, yashyigikiye abantu bakomeza kugaragaza ibi bibazo ndetse hanarimo n’abatihanga ku buryo bajyana ibirego byo guhohoterwa mu nkiko, avuga ko abashyigikiye cyane ko umuntu wese ugizweho n’ihoterwa adakwiye kubihishira.

Kenyan protesters demand end to femicide and call for urgent action |  Africanews

Perezida w’Urugaga rw’Amategeko muri Kenya, Eric Theuri, yashimangiye imyanzuro y’igihugu ishingiye ku buryo irengera abanyantege nke n’abatishoboye, agaragaza ko hakenewe kubahirizwa n’amategeko ku bagore.

Iyi myigaragambyo yatewe n’ubwicanyi buherutse gukorwa ku bagore barenga icumi, ni yo myigaragambyo ibayeho ikitabirwa cyane yo kurwanya abicanyi muri Kenya, abigaragambyaga bari bambaye ama shati yanditseho amazina y’abahohotewe.

I Nairobi, imodoka zahagaritswe kubera ko abigaragambyaga basabye ko ihohoterwa rikorerwa abagore rihagarara, bagaragaza ko banga Passaris kubera ko babona ntakintu akora ngo arwanye iri hohoterwa.

Perezida w’umuryango w’amategeko muri Kenya yashimangiye ko inzira y’ubucamanza iyo itinze kubahirizwa aribyo byongera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko ibura ry’abacamanza n’umutungo ridahagije.

Raporo zerekana ko byibuze abagore 14 bishwe muri uyu mwaka, aho abagore cyangwa igitsinagore bageze kuri 500 kuva 2016 kugeza 2023, kubera ko ibintu byinshi bidatangazwa. Imanza zagaragaye zirimo abagore biciwe mu icumbi rya Airbnb, bituma basaba ko byihutirwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *