Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 9)

Urukundo

Mama Grace yakomeje kwibaza icyo umukobwa we yabaye ari nako akomeza gukomanga kurugi nuko Grace ageraho arabyumva, arakungura.

Grace: Mama ko wankomangiye cyane byagenze gute?

Mama Grace: Ariko wamwana we urabona utagiye kuzandwaza umutima.

Grace: Nkurwaza umutima gute se mama?

Mama Grace: Ubu igihe nakomangiye koko, urugi nkenda kuruca wari urimo hano wanyihoreye!

Grace: Mama nukuri ntago nakumvaga pe, narinsinziriye.

Mama Grace: Kuva ryari se uryama ukageza aya masaha saa tanu koko, urakabije muko!

Grace: Wahora niki mama, ko naraye ntasinziriye, ubungubu ninkaho aribwo narinkibona ibitotsi.

Mama Grace: Waraye mubiki se byatumye udasinzira muko?

Grace: Ntabyo mama, nuko nabuze ibitotsi gusa.

Mama Grace: None ubwo urava muburiri ryari ngo uteke turye, ko ngewe ntaribwuname mu mbabura uyu munsi.

Grace:  Mama ntakibazo reka byuke nteke ndumva mfite n’inzara pe.

Nuko Grace arabyuka atunganya ibyo kurya, biraboneka bararya. Nyuma yo kurya Grace ajya kumuhanda kugura ama inite ngo abone uko avugisha Cedric.

Avuye ku muhanda yicara mucyumba cye maze ahamagara Cedric.

Grace: Wiriwe Ute se?

Cedric: Niriwe neza ntakibazo ubu ndino kumva ndi kugenda ngarura agatege, muminsi mike baraba bansezereye rwose nitahire.

Grace: Ni byiza cyane nukuri, ariko hagati aho ndagukumbuye pe, nsigaye nirirwa ngutekereza, nkobura nibitotsi pe!

Cedric: Grace mukobwa mwiza, nanjye nuko hari ukuntu ngenda nkwiyumvamo bidasanzwe, noneho natekereza nibyo mwankoreye wowe na mama wawe nkumva ndabikundiye pe!

Grace: Igo se?

Cedric: Cyane rwose niko kuri, sha ubundi singe uzabona nkize nkaza kubasura tukanaganira nukuri.

Grace: Imana ibijyemo nukuri, ukire vuba natwe turagutegereje Kandi tuzakwakirana yombi.

Cedric: Grace nukuri urakoze cyane, Imana iguhe umugisha.

Barakomeje baravugana bigera muma saa kenda, nuko Grace asezera Cedric. Grace ajya mu mirimo ya nimugoroba murugo.

Grace mu gusohoka hanze akubitana na Mama we,

Mama Grace: Ariko wa mwana we usigaye ukunda uburiri, wagiye uza hanze ugafata nakayaga koko.

Grace: Yego mama, ahubwo se mbwira, iri joro turateka iki noneho?

Mama Grace: Uteke igihari ntakibazo rwose,  Ariko se ko nakomeje kumva terefone isona siyawe ra?

Grace: Yeka nge kureba ntasanga bambuze.

Nuko Grace ajya kureba abari kumuhamagara asanga ni Cedric wamubuze. Grace arahamagara numero ya Cedric icamo ariko ntiyayifata, yongeye guhamagara yanga gucamo, nuko Grace yibaza ikibaye kuri Cedric biramucanga.

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *