Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 6)

Urukundo

Grace bimwanga munda nuko aratoroka, agenda atabwiye mama we. Mukugera i Nyamata muri gare bitangira kumucanga kuko n’ubwambere yaragiye kujya i Kigali.

Nuko Grace atangira kwibaza byinshi kubera ko ari ubwambere yaragiye kujya i Kigali. Ati “Ko ari ubwa mbere ngiye kujya i Kigali, i Kanombe kubitaro nkaba ntahazi ubundi ubu sinasaze koko!” Ahita afata telephone ahamagara Cedric nuko yumva ni kompoze nticamo.

Biramushobera burundu noneho, atangira kugira ubwoba yibaza ukuntu yajya ahantu atazi nuwo agiye kureba terefone ye ntiri gucamo, nuko biramucanga asohoka muri gale afata inzira asubira iwabo murugo.

Grace mugukata asubiye murugo, agenda yibaza byinshi nanone; Ariko se buriya kucyi ka Cedric kaba kakuyeho telephone? Ubundi se ubu mama we ndamubwira ko mvuye hehe? Grace akomeza urujyendo maze agera murugo.

Nuko ageze murugo asanga mama we aratetse, n’umujinya mwinshi mama we aramubaza ati “Ariko se wamwana we ubu iyo ngeso yo kugenda utavuze wayigiye hehe koko, wagiye urahera pe amasaha atatu yose?”

Grace: Mama nange singe nari nakurakariye kubera ko wanze kojya i Kigali kureba Cedric.

Mama Grace: Ariko rwose nawe uratebya, ubwo se wumvaga nakwemerera kugenda ahantu utazi kandi ari n’ubwambere ugiyeyo koko! Ikindi kandi ntanahantu wabona wacumbika, na Cedric wakagucumbikiye arwariye mubitaro, ntuzi niba bakwemerera kurara aho mubitaro, muri macye biragoye ko wajyayo.

Grace: Yego ndabyumva mama biragoye pe, ariko ndashaka kujya kureba Cedric rwose.

Mama Grace: Ntago nkubujije mwana wanjye, ariko ba witonze uzaba ujyayo ibintu byose biri kumurongo.

Grace: Sawa ntakibazo Mama, nuko Grace arongera ahamagara ya nimero ya Cedric icamo noneho. Nuko Grace, ahita amwandikira ubutumwa bugufi amubaza uko yiyumva niba ari gutora agatege.

Cedric:  Sha birimo biraza kuko ndino kuva kugitanda nkabasha gutembera no hanze nkumva ndi kumera neza ntakibazo.

Grace: Byiza cyane, none se ko hari ikintu nshaka kugusaba urakinyemerera?

Cedric: Mbwira ntakibazo.

Grace: Mwiyi minsi ko nshaka kuza i Kigali ntiwazandangira neza aho urwariye nkazagusura?

Cedric:  Yoo ntakibazo rwose nujya kuza wowe uzamvugishe.

Grace: Yego urakoze,  ubwo yanga kumubwira ibyuko yaragiye kuhajya, ariko yamuhamagara ngo amubaze telephone ikanga gucamo.

Grace: None se wampuje na mushiki wawe, uwonguwo ukurwaje noneho akazanyobora neza, kuko n’ubwambere nzaba nje muri Kigali bitazancanga.

Cedric: Ntakibazo rwose ndaza kubikora, ari bukuvugishe mubipange.

Grace: Urakoze cyane n’ukuri.

Nuko burira buracya, nyuma y’umunsi umwe Grace wa mushiki wa Cedric aramuhamagara amubaza nigihe azazira.

Nuko Grace amubwira ko atarabipanga neza ariko azaza vuba. Mushiki wa Cedric: Ntakibazo wowe nujya kuza uzambwira.

Grace: Yego, Nuko nyuma yibyo Grace asubira kwaka uruhushya mama we yamaranaje noneho. Ati “Mama noneho ngiye kugenda i Kigali rwose, mbabarira umpe uruhushya?”

Mama Grace: Wa mwana we wabaye witonze ko utapfa kujya ahantu utazi gutyo gusa.

Grace: Mama ese ubwo wambabariye ko navuganye na mushiki wa Cedric ko ariho ari, Kandi ko yabwiye ko aramfasha nkahagera neza ntakibazo?

Mama Grace: Niba aruko bimeze ntakibazo uzajyende ejo, nubundi nabonye nkubuza ukagenda utorotse!.

Grace: Urakoze cyane mama, ndumva nishimye pe.

Nuko bukeye Grace, aritegura arajyenda, mukugera muri gale afata telephone ngo ahamagare mushiki wa Cedric, yumva wapi numero ntago icamo, ahamagara niya Cedric nayo yumva wapi nticamo.

Maze afata umwanzuro wo kujyenda, Ati “Reka ngende ikizaba nzanywa umuti!”

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

2 thoughts on “Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 6)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *