Nyuma y’iminsi hafi 20 abazwe, rutahizamu Haruna Niyonzima yasubukuye imyitozo mu ikipe ye ya Al Ta’awon yo mugihugu cya Libya.
Nyuma yo kumara igihe yumva aribwa, kw’itariki 7 Ukuboza 2023, ni bwo uyu mukinnyi yabazwe uburwayi bwo mu nda ku mara. Kubagwa kwe byagenze neza ari nayo mpamvu yanakize vuba akaba yaratangiye imyitozo na bagenzi be mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.
Haruna Niyonzima yatangiye gukinira iyi kipe ya Al Ta’awon muri Mutarama 2023, ubwo yari avuye muri AS Kigali, ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza cyane ko kuva yayigeramo ari umukinnyi ntasimburwa ku mwanya we.
Haruna Niyonzima n’umwe mu bakinnyi bagaragaye ku rutonde rwa FIFA Century Club mu mwaka 2021, Ni urutonde rwariho ibihangange muri ruhago birangajwe imbere na Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.
Haruna ni umwe mu barugaragayeho kuko ubwo rwashyirwaga hanze yari amaze gukinira Amavubi imikino 104 yemewe na FIFA. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yagaragaye mu mukino w’injonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi Amavubi yatsindiwemo na Mali i Kigali ibitego 3-0.
Wari umukino wa 105 Haruna Niyonzima yakinaga yambaye umwambaro w’igihugu. Mbere y’uyu mukino Niyonzima yashyikirijwe umwambaro w’ikipe y’Igihugu uriho imikino 105, amaze kuyikinira n’ifoto ye nini yambaye umwambaro w’Amavubi.
Kuri ubu uyu mukinnyi akina mw’ikipe ya Al Ta’awon SC, ni ikipe yashinzwe mu 1960, ishingirwa mu gihugu cya Libya.
Ikaba ikinira kuri Stade ya Benina Martyrs (yahinduriwe izina iba Hugo Chávez Football Stadium kuva muri 2011), ikaba ibasha kwakira abantu 10,550, iherereye mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Benghazi mu gihugu cya Libya.