Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 5)

Urukundo

Cedric ati “burya cyagihe ya bus twajemo yakoze impanuka, nanjye nabimenye babibwiye kuko naha ndi sinzi uko nahageze rwose pe! Ubu nibwo nzanzamutse nanjye bambwira uko byagenze.”

Grace: Mana yanjye we! Birababaje nukuri, nukwihangana rwose. None se ubwo aho urwariye uri kumwe nande? Ninde ukurwaje?

Ubwo baracyaganira bifashishije ubutumwa bugufi, kubera ko Cedric ntiyabashaga kuvuga nibwo yari akiva muri koma.

Cedric: Sha ndi kumwe na mushiki wanjye niwe uri kunyitaho, akansura akamenya nuko merewe, akanangemurira.

Grace: Byiza cyane ubwo hari umuntu ukuri hafi, kandi mukomeze mwihangane, ikizima nuko Imana ikibarinze muri bazima n’ukuri uzakira Kandi uzamera neza.

Cedric: Urakoze cyane n’ukuri kunkomeza, ariko namwe iyongiyo n’amahoro mumeze neza?

Grace: Yego tumeze neza, ariko twari tumaze iminsi duhangayitse twibaza icyaba cyarakubayeho, kuko kuva wagenda nta makuru yandi twigeze tumenya. Gusa ubu nibyiza nubwo urwaye nabyo birahangayikijije, ariko ikizima nuko ugihumeka kandi abaganga barakwitaho ukire umere neza rwose.

Cedric: Urakoze cyane Grace.

Grace: Yego nawe urakoze pe, no kuba uzanzamutse ukatwibuka ukaba uduhaye ayo makuru ni byiza cyane. Cedric, rero ntago kano kanya arako kukubaza ibibazo byinshi, ahubwo reka nkureke uruhuke ube unatekereza neza, buriya nukira tuzaganira birambuye, kandi urware ubukira.

Cedric: Urakoze cyane Grace, ubwo tuzasubira kandi unsuhurize umukecuru.

Grace: Yego Ntakibazo, sawa rero ubwo uzajya ubwira uko byifashe aho mubitaro.

Cedric: Yego ntakibazo kandi nawe urakoze cyane. Nuko nyuma yo kuganira, Grace ajya kureba mama we amubarira inkuru yose nkuko Cedric yabimubwiye.

Mama Grace: Mana wee, ese nuko byamugendekeye, hanyuma se abandi bari kumwe mwiyo modoka bo bimeze guta, bose bararokotse cyangwa?

Grace: Mama nanze kumubaza ibintu byinshi cyane pe, kuko aracyarembye ari mubitaro i Kanombe, kandi ntanubwo abasha kuvuga, twaganiraga ku butumwa bugufi bwa telephone.

Mama Grace: Yego birumvikana mayee, usibye ko atanabimenya kuko niba se yakubwiye ko no mubitaro atazi uko yahageze, ahubwo buriya nawe azabaza amakuru ababatabaye nibo babasha kumenya uko byagenze no kubandi.

Grace: Yego rwose Mama, ahubwo nukumusengeza agakira nukuri, Imana ikamuba hafi.

Mama Grace: Yego ntakibazo rwose mwana wanjye, tugomba natwe kumuba hafi, tukamutera iyo nkunga y’amasengesho.

Grace: Yego mama, tugomba kubikora. None se mama gusabe ikintu urakinyemerera?

Mama Grace: Buriya ntakuntu wampa agahushya, nkazajya gusura Cedric mubitaro?

Mama Grace: Ugize ngo uti iki mwana wa, uziko kuva wavuka utaragera i Kigali na rimwe, none urashaka kwishorayo utanahazi koko!. Mwana wa biragoye rwose ntago byakunda, niba ushaka kumusura rindira akire amere neza, uzaba umusura.

Grace: None se mama urumva narindira ko akira, kandi nashakaga kumusura mubitaro.

Mama Grace: Hoya, hoya ndabyanze reko abamuri hafi bakomeze bamwiteho, nakira ameze neza tuzamusura ntakibazo rwose.

Grace, ararakara cyane kuko mama we yari yanze ko ajya kureba Cedric mubitari.

Nuko Grace, arakomeza ariyumvira, bimwanga munda, bugezeho aratoroka arigendera!

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *