Kendrick Lamar ari i Kigali nkuko twagiye tubigarukaho kenshi mu nkuru zacu zatambutse, Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 nibwo uyu muraperi ukunzwe na benshi yataramiye muri BK Arena, Igitaramo Move Afrika cyanitabiwe na Perezida Kagame Paul ndetse n’umufasha we.
Ku binyamakuru byandikira mu gihugu cy’ u Rwanda uyu munsi byose biri kugaruka kuri iki gitaramo aho amaso yabo yose yaganishije ku gitaramo cy’uyu muraperi w’umunyamerika, Ibi binyamakuru byose bivuga ko uyu muraperi yakoze amateka mu Rwanda aho yamaze isaha irenga ari kurubyiniro aririmba indirimbo zitandukanye.
Twe Umurava News mutwemerere ntitugaruke cyane ku byabereye muri iki gitaramo kuko ni byinshi kandi byaba ibyo gushima no kuntenga ntibyabura kuko muri rusange ikiremwamuntu tubayeho tudakora ibyiza gusa ahubwo hari n’ubwo twisanga twakoze ikintu kitari cyiza mu maso ya bamwe.
Ahubwo reka tugaruke ku isomo uyu muraperi yaba asigiye imyidagaduro nyarwanda ni ukuvuga abategura ibitaramo, abakunzi b’ibitaramo, ndetse n’abahanzi nyarwanda.
1: Gushyira hamwe: Muri iki gitaramo mbere yuko kiba, habanje kuvugwa amakuru menshi y’abantu bantenga imitegurire yacyo kuko ngo ntago bari batumyemo umuraperi kandi mu gihe igitaramo kubera cyarimo umuraperi ukomeye bamwe batanze ibitekerezo ko hagombaga nibura kuzamo umuraperi, Gusa nubwo byavuzwe cyane abateguye iki gitaramo babyimye amatwi ku mpamvu zabo batatangaje.
Gusa nanone nubwo byagenze gutyo, ntihabuze kugaragaramo umuraperi nka Kivumbi na Bruce the first.
Yego nibyo muri iki gitaramo hagaragayemo abaraperi nyarwanda nubwo batari bari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba, ariko bitunguranye Ariel Wayz wari uri mu batumiwe kuririmba, yaje kuzamura abaraperi maze bakorana stage mu ndirimbo aba batatu bafatanyije yitwa Demo.
2. Abahanzi bakwiye kumenya gukora amasezerano: Iyo umuhanzi nyarwanda yagiye mu mahanga bihinduka inkuru mu Rwanda hose kandi nanone hakabamo nkicyo twakita amakabyankuru.
Hari ibitaramo abahanzi nyarwanda bajya bakorera mu mahanga, ugasanga mu Rwanda byabaye inkuru, ibintu byagiye bigarukwaho kuko hari nubwo ibyo bitaramo biba byitabiriwe n’abantu mbarwa ariko inaha bigakabirizwa.
Kugeza naniyi saha muri America cyangwa abakunzi ba Kendrick Lamar hari abatazi ko ari muri Africa.
Sura imbuga za Kendrick Lamar zose uraza kubona ko ibyo tuvuga ari ukuri, Imbuga ze ziriho ibintu bisanzwe ntahantu na hamwe herekana ko ari mu Rwanda, Ikindi kandi nuko Kendrick Lamar kugeza naniyi saha ntakiganiro aragirana n’itangazamakuru kandi ashobora no gusubirayo nta jambo atangarije itangazamakuru.
Ibi rero impamvu biba byabaye nuko mu masezerano aba yagiranye n’abateguye igitaramo ari ukuza akaririmba gusa ubundi agataha, kuko ibyo byo kubishyira ku mbuga akoresha no kuganira n’itangazamakuru nabyo bibarirwa amafaranga.
3. Kubategura ibitaramo bagomba kumenya no kumva neza ibitekerezo by’abakunzi b’umuziki:
Nibyo byaravuzwe cyane ko iki gitaramo cyagakwiye kugira umuraperi nyarwanda batumira, nubwo ibitekerezo byabo byirengagijwe ariko twavuga ko habayemo amakimbirane ndetse no kuntenga abateguye iki gitaramo kandi twavuga ko hari n’abantu banze kukitabira kubw’iyo mpamvu.
Rero abategura ibitaramo bagakwiye kujya kubanza kujya inama ku gitaramo bagiye gutegura batarebeye ku bahanzi bakomeye gusa.
Ibi tubisanga nko mu bitaramo bikomeye ku isi, aho usanga mu mitegurire yabyo bagerageza ibishoboka byose guha agaciro abandi bahanzi bari mu njyana zitandukanye.
Twavuga kuri izo ngingo 3 gusa nanone ntago tuje guca iteka, kuko usanga rimwe na rimwe abateguye ibi bitaramo baba bafite amahitamo yabo bitewe nuko haribyo bashyiramo kubera ko aribyo byabyara inyungu, byo kimwe na bahanzi nabo ibyo bakora hari ubwo baba babona aribyo bibabyarira inyungu kuruta gukora ibyo twavuze haruguru.
Mugire Amahoro!