Imyaka 30 irimo ibintu bibiri; ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Igihugu guhinduka kikaba Igihugu kindi Abanyarwanda bakwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka bibuka. Perezida Kagame.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Muri Kigali Convention Center habereye Inama y’igihugu y’Umushyikirano yayobowe n’umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda Perezida Paul KAGAME ndetse yakurikiwe n’abanyarwanda benshi bari mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yarwo dore ko hanishimirwaga imyaka isaga 30 ishize U Rwanda ruhagaritswemo Jenoside yakorerwaga abatutsi.
Umwihariko w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni uko ihuza Abanyarwanda bose n’abayobozi mu nzego zitandukanye. Ni umwanya mwiza, abayobozi bahura n’abaturage kandi buri wese akabazwa inshingano hagamijwe kubaka u Rwanda Abanyarwanda bifuza. Biteganyijwe ko 11h00 ari bwo Inama y’Igihugu Umushyikirano2024 itangira.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo urubyiruko rugomba kurwanya rubizi kuko birimo ibihereye ku mateka y’Igihugu mu gihe ibindi ari ibyo Abanyarwanda basangira n’ibyo hanze birimo imico mibi na politiki mbi.
Ati “Bagomba kubyumva ku buryo bitatubuza kubaka Igihugu uko bikwiye. Urwo rubyiruko cyane cyane ni bo mbwira. Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu mukwiriye kuba abantu bazima, mwiyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’Igihugu.”
Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rushaka kujya, bikwiye kuba bishingiye mu mitima y’Abanyarwanda. Ati “Kugira ngo ubigereho ntabwo ukora ibintu, aha mu Rwanda ntabwo Abanyarwanda mucumbitse, ni iwacu, ni iwanyu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko aho bashobora kujya hose bazasanga hariyo ibibazo, bityo bakwiye kwicara bagashakira umuti ibyabo, aho kubihungira aho bizeye ko batazabisanga kandi hose hari ibibazo.