Umukobwa w’umwongereza niwe ufite agahigo ko kugira ibishushanyo ku mubiri by’umuraperi Eminem.

Amakuru Imyidagaduro

Yitwa Nikki Paterson akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza akaba umufana ukomeye w’umuraperi Eminem.
Ni kenshi abafana bakunze kugaragaza urukundo bakunda ibyamamare yaba ari muziki ndetse n’ahandi hakunze kuba hari ibyamamare, Yego nibyo cyane kuko nk’urugero nko mupira wa maguru uzahura n’abantu bisize amarangi menshi bagiye gufana ikipe bakunda, Kandi ibi babikora nta soni bibateye nkuko hari bamwe byagora kwisiga irangi kugira ngo werekane urukundo ukunda ikipe.

Si mupira gusa kuko no muziki aruko hari abahitamo kwiyandikaho amazina y’abahanzi bimariyemo ndetse bakaba babikora akenshi nta gihembo bagamije kivuye kubo bakunda.
Ibi nibyo byabaye kuri Nikki utarahura na rimwe n’umuraperi Eminem yishushanyijeho ku mibiri amasura ye menshi.

British woman covered in Eminem tattoos breaks record | Guinness World  Records

Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 37, yatsindiye igihembo cy’uduhigo cyizwi nka Guiness World Records mu mwaka wa 2020 kuko niwe muntu wambere ufite tattoo nyinshi z’umuhanzi umwe ariwe Eminem.
Yishyizeho tatto ya Eminem bwa mbere ubwo yari afite imyaka 19, aho yagiye kuri Google agahitamo ifoto bakaba ariyo bamushyiriraho.

Woman With 54 Eminem Tattoos Sets A World Record
Avuga ko tatto yishyizeho zamuhinduriye ubuzima kandi ko aterwa ishema cyane nuko afite izi tattoo z’umuhanzi akunda cyane.
Uyu mukobwa yumvise indirimbo ya mbere ya Eminem yita “Stan” mu gihe yari afite imyaka 14 ari mubutembere n’umuryango we mu gihugu cya Espanye bityo ahita akunda uyu muraperi utyo ndetse abamuzi bakaba bamuha akabyiniro k’izina rya “Stan”

Certified Stan Sets Record for Most Eminem Portrait Tattoos | Exclaim!

Icyo gihe ahabwa iki gihembo yari afite tattoo zigera kuri 51, harimo izamashusho ya Eminem zigera kuri 28 ndetse n’izindi ziriho imirongo yo ndirimbo ya Eminem ndetse n’ibimenyetso bya Eminem harimo n’azina y’indirimbo ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *