Umukinnyi w’u Rwanda mu ikipe y’abagore yasezeranye n’umugore mugenzi we.

Amakuru Imikino

Tierra Monay Henderson w’imyaka 37, avuka i Pasadena muri California. Yatangiye gukinira u Rwanda mu myaka 14 ishize nk’umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bitabajwe ngo bafashe amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.

Tierra Monay Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore muri Afrobasketball 2021, yasezeranye na mugenzi we w’umukobwa witwa Amanda Thompson bamaze igihe mu rukundo.

Image

Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo kuko muri Gicurasi 2021 ari bwo Amanda yasabye Henderson kuzamubera umugore.

Ibyo bintu byavugishije benshi mu Rwanda kuko hari hashize icyumweru, uyu mukinnyi avuye mu Gikombe cy’Afurika cyabereye i Kigali muri Nyakanga.


Muri icyo Gikombe cy’Afurika, Henderson yari we mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu watowe muri batanu beza b’irushanwa, aho mu mikino ine byibuze yatsindagamo amanota 20 mu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *