Celine Dion ararembye cyane, Kugeza aho Ibice bimwe by’umubiri we biri guhagarara gukora.

Amakuru Imyidagaduro Ubuzima Urukundo

Umuhanzikazi ufatwa nk’uwibihe byose wamamaye cyane mu ndirimbo za roho n’urukundo Celine Dion w’imyaka 55 y’Amavuko ukomoka mu gihugu cya Canada arembejwe cyane n’uburwayi amazemo umwaka n’igice ndetse amakuru akaba avuga ko byafashe indi ntera bigenda biba bibi kurushaho.

Mu minsi ishize nibwo Celine Dion hari hatangajwe amakuru avuga ko ari kwitabwaho cyane ndetse asa naho atanga icyizere cyo koroherwa cyane ko yahabwaga ubuvuzi buvuye mu ma vuriro arenze rimwe gusa ibi ntibyaje kuramba nkuko bitangazwa n’abo mu muryango we.

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa kabiri atangajwe na Claudette Dion mukuru wa Céline Dion yahishuye ko murumuna we amerewe nabi cyane ku buryo hari ibice by’umubiri bitari gukora kubera ubu burwayi bwamufashe umwaka ushize bwise “Stiff-Person Syndrome”.

Claudette yatangarije ikinyamakuru 7Jours cyo muri Canada, ko ibyari icyizere bari bafite kuri Céline Dion ku kuba yakoroherwa akamera neza akaba yanataha vuba kiri gushira buhoro buhoro ndetse bikaba biri gutuma bagenda biheba cyane.

Yavuze iyi ndwara imutera uburibwe mu bice bitandukanye by’umubiri cyane cyane mu muhogo ku buryo atabasha kuwukoresha aririmba, Yavuze ko kandi hari bamwe mu bo mu muryango wabo batangiye gutakaza icyizere cy’uko azakira kuko abahanga bazi ibintu bike kuri yo.

Yagize ati “Céline ntabwo ari kugenga bimwe mu bice by’umubiri we, hari bamwe batangiye gutakaza icyizere kuko ni indwara itazwiho byinshi.”

Mu mwaka ushize wa 2022 mu kwezi kwa cumi nabiri, Nibwo Céline Dion yatangaje ko yafashwe n’indwara “Stiff-Person Syndrome” inyunyuza imitsi, igatera umuntu kumagara no gukamuka, bigatuma hari ingingo z’umubiri zidakora.

Céline w’imyaka 55 y’amavuko yavuze ko iyi ndwara itazwi cyane kuko ifata abantu batarenze 1% muri miliyoni imwe y’abantu. Celine Dion ni umwe mu bahanzikazi bafatwa nk’ab’ibihe byose mu muziki w’Isi bitewe n’ibigwi yubatse.

Celine Dion yamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Power Of Love ‘, ‘My Heart will go on’ yamamaye muri firime ya cyera y’urukundo yamenyekanye nka “TITANIC”, ‘I’m Alive’, ‘Let’s talk about Love’, I Surrender’, Because you loved me’ ‘A New Day Has Come’ n’izindi nyinshi zakunzwe cyane mu bihe byahise.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *