Umuhanzi Dr Claude yigaramye Abarundi ahamya ko ari Umunyarwanda.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Dr Claude ni umuhanzi wubatse izina mu karere cyane mu Rwanda ndetse no mu Burundi dore ko afite indirimbo zakunzwe na benshi kuva mu myaka yo hambere ndetse n’ubu.
Uyu muhanzi wakunze kuba mu Rwanda ariko akagenda asa nkutakigaragra cyane mu ruhando rwa muzika, akaba amaze iminsi atumvikana haba ku ma radiyo ndetse n’ahandi kuko bisa nkaho haribyo yahugiyemo cyane bidafitanye isano n’umuziki kuko mu myaka yo hambere yakunze kwigaragaza cyane mu gukora indirimbo zikundwa na benshi.
Uyu muhanzi abantu benshi bakaba bari bazi ko afite inkomoko mu Burundi, Dore ko hari n’igihe yigeze kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ariko abantu bakaza gutera hejuru bavuga ko uyu muhanzi atari umunyarwanda bityo atagakwiye kwitabira aya marushanwa ategurirwa abanyarwanda.

Nubwo yakoreraga mu Rwanda umuzki kuko yakunzwe n’abanyarwanda benshi ntago biyumvishaga ko yakabaye yitabira aya marushanwa.

Mu minsi ishize rero aherutse kuganira n’umunyamakuru ukorera ku muyoboro wa YouTube witwa Bac T maze atangaza yeruye ko atari umurundi ahubwo ari umunyarwanda aho yagaragaje ibyangombwa birimo Indangamuntu, passport byose byatangiwe mu Rwanda bittyo akaba ahamya ko ari umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Gusa yatangaje ko se we ariwe w’umunyarwanda naho nyina umubyara akaba ari umurundi.

IKIGANIRO KIRAMBUYE WAKIBONA HANO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *